skol
fortebet

Rwamagana: Umusore yasanzwe yimanitse mu mugozi muri Lodge yari yakodesheje

Yanditswe: Wednesday 25, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umusore uri mu kigero cy’Imyaka 22 witwa Hategekimana Alphonse yiyahuriye mu macumbi ya ITUZE LODGE aherereye mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Cyanya Umurenge Kigabiro mu Karere ka Rwamagana aho mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu bamusanze muri Douche z’aya macumbi yimanitse yapfuye.
Amakuru dukesha BTN Rwanda avuga ko uyu nyakwigendera waraye yandiitswe mu gitabo cy’abarara muri aya macumbi ku mazina ya Hategekimana Alphonse ngo yari lavuye mu mujyi wa Kigai yerekeza mu Karere ka Kayonza. (...)

Sponsored Ad

Umusore uri mu kigero cy’Imyaka 22 witwa Hategekimana Alphonse yiyahuriye mu macumbi ya ITUZE LODGE aherereye mu Mudugudu wa Rurembo mu Kagari ka Cyanya Umurenge Kigabiro mu Karere ka Rwamagana aho mugitondo cyo kuri uyu wa gatatu bamusanze muri Douche z’aya macumbi yimanitse yapfuye.

Amakuru dukesha BTN Rwanda avuga ko uyu nyakwigendera waraye yandiitswe mu gitabo cy’abarara muri aya macumbi ku mazina ya Hategekimana Alphonse ngo yari lavuye mu mujyi wa Kigai yerekeza mu Karere ka Kayonza.

Uwamahoro Vestine wakiriye nyakwigendera ubwo yahageraga aje gushaka icumbi na Uwizeyimana Julie Claude nyiri aya macumbi ya ITUZE Lodge bavuze ko bamwakiriye ari muzima nkuko basanzwe bakira n’abandi bose.

Ngo yababwiye ko ari kuva i Kigali yerekeza mu Karere ka Kayonza ariko ngo bibaye ngombwa ko arara mu Karere ka Rwamagana.

Uyu Uwamahoro Vestine avuga ko yamusanze mu bwogero mu gitondo ahagana saa kumi n’ebyiri yapfuye akitabaza inzego z’umutekano.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ruriya rupfu rw’uriya musore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa