skol
fortebet

Sandwich itumye amara iminsi 106 mu bitaro

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 14 witwa Alec Hebblethwaite ukomoka ahitwa Missouri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze iminsi 106 mu bitaro azira sandwich yariye yatumye agira ikibazo mu muhogo ubwo yari ari gukina umupira w’amaguru.
Uyu mwana amaze iminsi ahangana n’uburwayi yatewe n’iyi sandwich yariye kuko yangije umuhogo we bituma ajyanwa ikitaraganya kwa muganga aho bamusanganye indwara yitwa eosinophilic esophagitis.
Uyu mwana ntiyahise amenya ko iyi sandwich yamwangije,kuko yamaze igihe ababara mu (...)

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 14 witwa Alec Hebblethwaite ukomoka ahitwa Missouri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze iminsi 106 mu bitaro azira sandwich yariye yatumye agira ikibazo mu muhogo ubwo yari ari gukina umupira w’amaguru.

Uyu mwana amaze iminsi ahangana n’uburwayi yatewe n’iyi sandwich yariye kuko yangije umuhogo we bituma ajyanwa ikitaraganya kwa muganga aho bamusanganye indwara yitwa eosinophilic esophagitis.

Uyu mwana ntiyahise amenya ko iyi sandwich yamwangije,kuko yamaze igihe ababara mu muhogo ntabyiteho,gusa biza kugaragara ubwo mama we yamuhaga ibiryo akaruka amaraso bihutira kumujyana kwa muganga maze abaganga bababwira ko iyo bakomeza gutinda uyu mwana yari kubura ubuzima bwe.

Ubwo uyu mwana bamujyanaga kwa muganga,abaganga basanze uyu mwana yaramgiritse mu muhogo ndetse igikomere yagizemo cyamuteye indi ndwara ikomeye itumye amara iminsi 106 mu bitaro.

Kugeza ubu uyu mwana atangiye gukira aho ababyeyi be bategetswe kumuha ibyo kurya byoroshye bituma arushaho gukira neza cyane ko yabazwe mu muhogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa