Nyuma y’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko afashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 45 y’amavuko ndetse ufite n’umugore bose bakomoka mu gihugu cy’Ubuhinde,Papa w’uyu mukobwa yahisemo gutumira uwo mugabo ngo basangire ifunguro rya nijoro mbere yuko amubabaza kugeza ku rupfu.
Aba bantu bose bakaba batuye mu majyaruguru y’umujyi wa Delhi mu gace ka Khajuri Khas mu gihugu cy’Ubuhinde.
Nkuko byatangajwe na Papa w’uyu mwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu,ngo yatumiye uyu mugizi wa nabi ku funguro rya n’ijoro (...)
Nyuma y’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko afashwe ku ngufu n’umugabo w’imyaka 45 y’amavuko ndetse ufite n’umugore bose bakomoka mu gihugu cy’Ubuhinde,Papa w’uyu mukobwa yahisemo gutumira uwo mugabo ngo basangire ifunguro rya nijoro mbere yuko amubabaza kugeza ku rupfu.
Aba bantu bose bakaba batuye mu majyaruguru y’umujyi wa Delhi mu gace ka Khajuri Khas mu gihugu cy’Ubuhinde.
Nkuko byatangajwe na Papa w’uyu mwana w’umukobwa wafashwe ku ngufu,ngo yatumiye uyu mugizi wa nabi ku funguro rya n’ijoro mbere yuko amutwika,ubwo ngo yaraje maze amuzirikira ku ntebe yari yicayeho nyuma yo gusangira,maze afata urukamambiri yatwitse ruri kujojoba umuriro maze afata igitsina cye aragitwika kugeza igihe apfiriye.
Ubwo Papa w’uyu mukobwa yahise yinjyana kuri Polisi nyuma yo kumwica maze anjya kwirega,nuko Polisi imubaza ibibazo nawe ayisobanurira uko yamwishe,yavuze ko hashize amezi 2 yose ategura uburyo yamubabazamo nyuma yo gufata umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko.
Kandi akomeza avuga ko yanze kubimenyesha Polisi umukobwa we akimara gufatwa ku ngufu,kuko ngo yari afitiye ikibazo abaturanyi be ndetse n’umuryango we ko bazanjya baserereza umukobwa we,None kugeza ubu uyu mugabo aherereye mu maboko ya Polisi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *