skol
fortebet

Sobanukirwa ibintu 6 umugore akora akisenyera urugo atabizi

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Hari ibintu umugore akora akabifata nk’ibyoroshye kandi ari kwisenyera urugo, akazisanga nta garuriro agifite. Rimwe na rimwe abantu batekereza ko ibintu bisenya urugo ari ibikomeye gusa ariko na bimwe bifatwa nk’ibyoroshye bishobora kugusenyera ubyita imikino.

Sponsored Ad

Ibintu bikunze gukorwa n’abagore bigatuma bisenyera urugo batabizi, nk’uko byatangajwe n’urubuga Lifehack ruvuga ku mibanire:

Gusiganira kwitanaho

Rimwe na rimwe uzumva umugore avuga ko ubwo umugabo we atamwitaho ko nawe nta mpamvu zo kumwitaho, akirengagiza ko mu rukundo utanga ukabona guhabwa. Ako gasigane ko gutegereza ko umugabo wawe abanza akakwitaho nawe ukabona kumwitaho, gatuma arushaho kujya kure yawe nawe ukaba kure ye. Iyo bikomeje bigera aho wumva asa nk’aho atakiri mu buzima bwawe nawe bikaba uko, mukazisanga urugo rwanyu rwarasenyutse.

Kuvuga umugabo wawe ibibi

Abagore bamwe bagwa mu mutego wo gushaka kwerekana ko bagowe, bagakoresha intwaro yo kuvuga ibibi by’abagabo babo. Uko ugenda uganyira uwo muhuye wese ububi bw’umugabo wawe, niko urushaho kubigira bibi ndetse abenshi bakumvisha ko wagowe kandi ababo ari babi kurusha uwawe. Iyo uhuye n’abajyanama babi, bashobora kugusenyera bivuye ku kantu gato.

Kugira abandi ushyira imbere y’umugabo wawe

Umugabo mwasezeranye kubana, nta wundi muntu wari ukwiye kumurutisha. Nyamara abagore kenshi usanga bakunda abana babo ndetse akaba ari nabo bitaho kurusha abagabo babo, abandi bafite ibindi bitayeho nk’ubwiza bwabo, amafilimi n’ibindi, akaba aribyo baha umwanya munini kurusha uwo baha abagabo babo. Ukwiye guha umugabo wawe umwanya wa mbere kuko iyo utangiye kugira abandi umurutisha, uba utangiye kwisenyera urugo.

Kumva ko uhora mu kuri

Iyo umugore atajya yemera ikosa rye ngo ace bugufi ahubwo agahora yumva ko ari mu kuri atera umugabo we umutima mubi, ndetse akabona ko utamwubaha kuko utajya ugira umutima wo guca bugufi. Ibyo ahanini birasenya, kuko abagabo hafi ya bose bakunda ko abagore babo babagaragariza ko babubashye.

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ugasaba icyo wifuza

Hari abagore bamwe bafatirana abagabo babo bakabasaba ibyo bifuza, mu gihe babasabye ko bakuzuza inshingano z’abashakanye. Iyo ubikora gutyo uba wirengangiza inshingano zawe kandi ukanisuzuguza bigatera umugabo wawe gufata umubiri wawe nk’igikoresho kuko nawe ariko uwufata. Bishobora kandi gutera umugabo kutishimira kongera gutera akabariro, kuko aba azi ko ariho uzamutegera umusaba ibyo wifuza. Iyo bitangiye kugera kuri urwo rwego rero, biba byanatuma urugo rwanyu rusenyuka.

Guhora wibutsa umugabo wawe ibyahise

Abagore bamwe na bamwe bakunze kuririra ku kantu gato, ugasanga bazuye n’iby’ahashize byose bibi umugabo yaba yarabakoreye. Ibyo akenshi bakabikoresha mu rwego rwo gushyira umugabo hasi ngo bamwumvishe ko ntacyo aricyo. Niba ushaka kubaka urugo rukomeye, wari ukwiye kureka ibyahise bigashirana n’akahise, aho guhora ubigarura mu biganiro byanyu.

Ibi ni ibintu umugore wese ushaka kubaka urugo rukomeye aba agomba kwirinda, n’ubwo akenshi bifatwa nk’ibintu byoroshye, iyo bimaze kuba akamenyero bishobora kugusenyera urugo.

Refe:elcrema.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa