Sobanukirwa icyo 💯 Emoji isobanura n’igihe ikwiye gukoreshwa
Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

Amatsiko kubyo 💯 bisobanura? abantu benshi bakunze gukoresha 💯 tuzi nka Emoji munyandiko zabo rimwe na rimwe usanga batazi ubusobanuro bwayo cyangwa se bakabyitiranya twakuboneye uburyo ikwiye gukoreshwa nicyo wasubiza mugihe bayiguhaye mubutumwa.
Akenshi 💯 emoji ikunze gukoreshwa mukwerekana ubunyangamugayo,umurava ndetse n’ukuri.
💯 Ihamya kwemerwa kw’ikintu cyanga kwa muntu:
💯 ishobora kandi gukoreshwa mu mwanya wa numero 100% niba hari ikibazo ubajije cyangwa se hari igitekereza utanze ugasubizwa hakoreshejwe 💯 emoji bisobanuye ko igisubizo ari yego.
Iyi emoji ubusanzwe yakozwe kugirango yifashishwe mukumenya ikigereranyo n’ubusumbane bw’amanota mumurimo w’ishuri.
Ushobora kwibaza nigute wakoresha 💯 emoji:
Iyi emoji ushobora kuyikoresha mugushimira umuntu igihe yakoze neza,yanakoreshwa kandi cyane mugutera umuntu imbaraga umwereka ko ari mumurongo wanyawo, cyangwa se ukarikoresha muguhamya ko igitekerezo cyatanzwe wemeranya nacyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *