skol
fortebet

South Africa: Intare zishe zinarya uwariho ashakisha aho ziri

Yanditswe: Tuesday 09, Mar 2021

Sponsored Ad

Umugabo ukurikirana inyamaswa muri pariki muri Africa y’epfo yariwe n’intare ebyiri arapfa, nk’uko polisi yabitangaje kuwa mbere.
Malibongwe Mfila, w’imyaka 27, yakoraga nk’umukozi ukurikirana inyamaswa muri Marakele National Park, kuwa gatandatu yariho ashakisha aho zigeze ubwo izi ntare zamufataga.
Polisi ivuga ko yari amaze umwanya atwaye imodoka aho hantu ashakisha aho inyamaswa nk’intare n’inzovu ziri, kugira ngo agire inama abashaka gutwara imodoka muri pariki bazireba.
Yageze aho afata (...)

Yageze aho afata icyemezo cyo kuva mu modoka akagenza amaguru, maze “intare ebyiri zimugeraho ziramurya arapfa”.

Izo ntare nazo zaje gushyirwa hasi.

Umwaka ushize, West Mathewson umugabo uzwi cyane muri icyo gihugu mu by’inyamaswa intare yorora zaramuriye arapfa, ubwo yari azisohoye ngo azitembereze n’amaguru mu gace ka Limpopo.

West Mathewson wyri usanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Amakuru yavuze ko intare ebyiri Bwana Mathewson, yari asanzwe yoroye ari zo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende muri Kanama 2020.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo wari uzwi cyane ku kazina ka "Uncle West".

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuze ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo "zahigwaga" akazororera ahantu hafunze muri ’lodge’ ye.

Bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo warimo agenda hafi y’aho zororerwaga nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa