skol
fortebet

SP Alex Ndayisenga Yibukije abafite ingeso y’ubujura ko hari itegeko ribahana, nyuma yo gufata abagabo batatu batoboye inzu y’umuturage

Yanditswe: Monday 11, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ikorera mu karere ka Rulindo Ku wa gatanu tariki ya 08 Mata yafashe abajura batatu batoboye inzu y’umuturage utaramenyekana amazina biba ibikoresho bitandukanye birimo , Decoderi ya canal +, iminzani 2, Indangururamajwi, n’amafaranga y’u Rwanda 12,760 banakomeretsa uwitwa Twagirumukiza Theogene wari uvuye mu kazi nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.

Sponsored Ad

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko abajura bafashwe ari batatu, Maniraguha Theophile, Bizimana Jean de Dieu, Nizongabire Bernard, bafatirwa mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, Umudugudu Nyakambu.

Ubu bujura bwabereye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare , Akagari ka Nkoto ,Umudugdu wa Nyagatoma ariko bafatirwa mu Karere ka Rulindo.

SP Ndayisenga yongeyeho ko aba bajura bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “ Ahagana saa cyenda z’ijoro, umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari abajura abonye bafite ibikapu kandi ko bahise batega imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus, RAB 474M. Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda ahitwa Nyakambu, bahagarika iyi modoka bakuramo abagenzi barimo niko guhita bafata bariya bagabo batatu.”

Yongeyeho ko basatse ibikapu 2 bari bafite basangamo ibikoresho bitandukanye bibye, ndetse n’ibyo bifashisha biba birimo, umuhoro, itindo, turunevisi, pince n’imyenda bakoresha biba.

Aba bajura Bakimara gufatwa bemeye ko batoboye inzu y’umuturage bakamwiba ibikoresho bitandukanye, bari munzira bagenda bagahura n’umuturage witwa Twagirumukiza Theogene wari uvuye mu kazi k’ubushoferi bakanamwambura ibyo yarafite ndetse baranamukomeretsa mu mutwe bakoresheje umupanga, banemera ko basanzwe biba ahantu hatandukanye mu gihugu.

Banavuzeko atari ubwambere bafatirwa mu cyaha cy’ubujura kuko Maniraguha Theophile, Bizimana Jean de Dieu bamaze igihe gito barangije igihano bari bakatiwe kubera ubujura.

SP Ndayisenga yihanangirije abantu bose bafite ingeso y’ubujura kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage ziri maso ngo zibafate, anabibutsa ko ubujura cyane iyo buciye icyuho ari icyaha gihanishwa igifungo kinini muri gereza.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru aba bajura bagafatwa, ariko anabasaba gukaza ingamba zo kwicungira umutekano bakora amarondo, kandi igihe bafashe abajura bagahamagara Polisi hakiri kare.

Abajura bafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ntarabana ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho atemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa