skol
fortebet

Taliki 15 Kamena: Isomere ibyaranze uyu munsi mu mateka birimo n’ishingwa rya UEFA n’urupfu rw’uwatangije Taekwondo

Yanditswe: Thursday 15, Jun 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 15 Kamena, ni umunsi w’ 166 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 199 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibyaranze uyu munsi mu mateka
• -763: Abassyriens bafashe neza ubwirakabiri bwabaye ku munsi nk’uyu tariki ya 15 kamena mu mwaka w’ 763 mbere y’ivuka rya Yezu, baba ariwo baheraho bandika ibihe by’ingenzi by’amateka y’aba Mesopotamian. Mesopotamia ni mu bice by’ubu bya Iraq, Kuwait, uburasirazuba bwa Syria, n’uburasirazuba bushyira amajyepfo ya Turikiya.
• 844: Louis (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 15 Kamena, ni umunsi w’ 166 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 199 ni yo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ibyaranze uyu munsi mu mateka

• -763: Abassyriens bafashe neza ubwirakabiri bwabaye ku munsi nk’uyu tariki ya 15 kamena mu mwaka w’ 763 mbere y’ivuka rya Yezu, baba ariwo baheraho bandika ibihe by’ingenzi by’amateka y’aba Mesopotamian. Mesopotamia ni mu bice by’ubu bya Iraq, Kuwait, uburasirazuba bwa Syria, n’uburasirazuba bushyira amajyepfo ya Turikiya.

• 844: Louis II yambitswe n’umushumba wa kiliziya Gatolika papa Sergius II ikamba ryo kuba umwami w’ubutaliyane I Roma.

• 1184: Umwami Magnus V wa Norvège yiciwe mu gitero cyabereye ahitwa Fimreite.

• 1502: Christophe Columb yageze ku kirwa cya Martinique mu rugendo rwe rw’ubushakashatsi rwa kane.

• 1667: Bwa mbere umuntu yahawe amaraso, ibizwi cyane nka blood transfusion mu ndimi z’amahanga. Byatangijwe na muganga Jean-Baptiste Denys ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.

• 1775: Mu ntambara y’impinduramatwara muri leta zunze ubumwe z’ America, George Washington yahawe kuba Komanda w’ingabo mpuzamugabane zari ziri guharanira ubwigenge.

• 1808: Joseph Bonaparte yabaye umwami wa Espagne.

• 1836: Leta ya Arkansas yabaye leta ya 25 yemejwe ku rutonde rwa Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

• 1888: igikomangoma cyagombaga kwambikwa ikamba ry’ubwami bw’ubudage (Crown Prince) Wilhelm yabaye Kaiser Wilhelm II; anaba umwami w’abami wa nyuma w’ubwami bw’ubudage. Bitewe n’uko abo yarasimbuye ku bwami babiri aribo Wilhelm I na Frederick III bari bamaze gutabaruka mu gihe cy’umwaka umwe maze umwaka w’ 1888 uba umwaka w’abami b’abami batatu.

• 1896: Tsunami ikomeye yibasiye igihugu cy’u Buyapani ihitana abantu barenga ibihumbi makumyabiri na bibiri (22 000).

• 1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashegeshe igihugu cya Espagne.

• 1945: Hatangijwe ihuriro rusange ry’urubyiruko rw’Abadage ANJV (Algemeen Nederlands Jeugd Verbond), rikora nk’umutwe wa politiki rishingiwe i Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi.

• 1954: Hashinzwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA (Union des Associations Européennes de Football) mu Mujyi wa Bâle (Basel) mu gihugu cy’u Busuwisi.

• 1994: Igihugu cya Israel na Vatican byashyize umukono ku masezerano y’imibanire ishingiye kuri dipolomasi.

• 1996: Igisirikare cya Ireland cyagabye igitero cya bombe gikomeye mu Mujyi wa Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza.

Bamwe mu bavutse uyu munsi.

• 1767: Rachel Donelson Jackson, wabaye umufasha wa Perezida Andrew Jackson.

• 1924: General Ezer Weizman, umunyapolitiki wo muri Israel wanabaye president wa 7 w’iki gihugu.

• 1942: John E. McLaughlin wigeze kuba umuyobozi wungirije mu kigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA (Deputy Director of the Central Intelligence Agency).

• 1953: Xi Jinping, umunyapolitiki wo mu Bushinwa, akaba president w’ Ubushinwa n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya Gikoministe.

• 1955: David Kennedy, umuhungu wa Robert F. Kennedy, wari murumuna wa John Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi.

• 1849: James Knox Polk, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 11 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu.

• 1993: James Hunt, wakoraga amarushanwa y’amasiganwa ku mamodoka, mu mwaka w’1976 watwaye irushanwa rya Formula One.

• 2002: General Choi Hong Hi, watangije umukino njyarugamba uzwi nka Taekwondo. Choi Hong Hi Yari umwe mu basirikare bakuru ba Koreya y’Epfo, afite amateka atari make mu mikino njyarugamba ari naho yahereye atangiza Taekwondo, umukino ufite inkomoko muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa