skol
fortebet

Tanzania: Abana b’impanga bavutse bafatanye bapfuye bafite myaka 22,bishengura Magufuli

Yanditswe: Sunday 03, Jun 2018

Sponsored Ad

Abana babiri Maria na Consolata Mwakikuti bavukiye muri Tanzania bafatanye, bitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu bafite imyaka 22,nyuma y’aho y’igihe barwaye umutima.}

Sponsored Ad

Aba bana b’abakobwa bavutse bafatanye,bari basangiye ibice byo hasi,umwijima ndetse n’ibihaha ariko bafite amaboko 2 buri wese ,imitwe 2 n’imitima 2.

Inkuru y’urupfu rwabo yasakaye mu ijoro ryakeye gusa benshi bababajwe n’uko batarengeje imyaka 22 kandi baravutse mu buryo bw’igitangaza.

Kubera urukundo aba bana bakundwaga n’abanya Tanzania,benshi banditse ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bw’akababaro ndetse bihanganisha n’abagiraneza b’abagatolika babareze nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo.

Perezida wa Tanzania Magufuli yababajwe n’urupfu rw’aba bana bari bamaze kurangiza kaminuza ndetse bifuzaga gukorera igihugu.

Mu kiganiro aba bana babiri bagiranye na BBC,bayitangarije ko bifuza kuzaba abarimu nibarangiza kaminuza none bayirangije bahita bapfa.

Aba bana bavutse mu buryo bw’igitangaza banze ko babatandukanya ndetse bavuga ko bafite inzozi zo kuzashakana n’umusore umwe bombi.

Aba bana bavutse bafatanye,bishimiwe na benshi ubwo barangizaga kaminuza none bapfuye batageze ku nzozi zabo zo kwigisha ibijyanye na mudasobwa.

Ibitekerezo

  • Ntawe bitababaza bitewe nuburyo bari bameze, gusa Imana ibahe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa