Tanzania – Zanzibar: Abagabo basuka imisatsi yabo bagiye guhura n’uruvagusenya
Yanditswe: Wednesday 12, Jul 2023

Guverinoma ya Zanzibar muri Tanzania yashyizeho amabwiriza abuza abagabo n’abasore bo kuri iki kirwa gusuka imisatsi yabo ndetse itangaza ko uzabirengaho azajya acibwa miliyoni imwe y’amashilingi (arenga ibihumbi 400 Frw) cyangwa agafungwa amezi atandatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama ishinzwe Umuco n’Ubugeni muri Zanzibar, Dr. Omar Adam, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umuco gakondo wo muri iki kirwa.
Yavuze ko Polisi izajya ifata umugabo cyangwa umusore (...)
Guverinoma ya Zanzibar muri Tanzania yashyizeho amabwiriza abuza abagabo n’abasore bo kuri iki kirwa gusuka imisatsi yabo ndetse itangaza ko uzabirengaho azajya acibwa miliyoni imwe y’amashilingi (arenga ibihumbi 400 Frw) cyangwa agafungwa amezi atandatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama ishinzwe Umuco n’Ubugeni muri Zanzibar, Dr. Omar Adam, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umuco gakondo wo muri iki kirwa.
Yavuze ko Polisi izajya ifata umugabo cyangwa umusore wese usutse imisatsi uzajya usangwa kuri iki kirwa nta rengayobora ribayeho. Abashaka gusuka kubera impamvu zitandukanye bazajya basaba uruhushya ndetse bishyure miliyoni imwe y’amashilingi.
Uzarenga kuri aya mabwiriza azajya ahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu, acibwe amande ya miliyoni imwe y’amashilingi cyangwa ahabwe ibi bihano byombi.
Ubuyobozi bw’Ikirwa cya Zanzibar bwavuze ko nubwo aya mabwiriza yasohotse atari ibintu bishya kuko bigenwa n’itegeko ryashyizweho mu 2015 nubwo ritubahirizwaga. Gusa kugeza ubu ntiharatangazwa niba iki cyemezo kinareba abanyamahanga basura Zanzibar.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *