skol
fortebet

Tariki 5 Kanama ifite icyo ivuze ku buzima bwa Nelson Mandela

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Turi ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama, ni umunsi wa 217 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 148 niyo isigaye ngo ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa gatandatu inshuro 56. Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka 1916: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, mu gitero cyabereye muri Romaniya, ingabo zishyize hamwe zari ziyobowe na Archibald Murray zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Ottoman zari ziyobowe na Friedrish Freiherr Kress von Kressetein.
1940: Mu (...)

Sponsored Ad

Turi ku wa Gatandatu tariki ya 05 Kanama, ni umunsi wa 217 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 148 niyo isigaye ngo ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa gatandatu inshuro 56.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1916: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, mu gitero cyabereye muri Romaniya, ingabo zishyize hamwe zari ziyobowe na Archibald Murray zakubiswe inshuro n’ingabo z’ubwami bwa Ottoman zari ziyobowe na Friedrish Freiherr Kress von Kressetein.

1940: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Repubulika zunze ubumwe z’abasoviyete zigaruriye Repubulika ya Latvia.

1949: Umutingito ukaze wibasiye igihugu cya Ecuador, ushegesha bikomeye imijyi igera kuri mirongo itanu yo muri iki gihugu, ndetse abantu bagera ku bihumbi bitandatu bahasiga ubuzima.

1960: Repubulika ya Haute-Volta yaje kwitwa Burkina Faso, yatangaje ubwigenge yibohora ubukoloni bw’Abafaransa.

1962: Muri politike y’ivangura ya Apartheid muri Afurika y’epfo, Nelson Mandela wayirwanyaga yivuye inyuma yarafunzwe yaje gufungurwa mu 1990.

1963: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ubwongereza na Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete bashyize umukono ku masezerano agamije ikumirwa ry’igeragezwa ry’ibisasu bya kirimbuzi.

1995: Umujyi wa Knin wari warigaruriwe n’igihugu cya Seribiya wagarutse mu maboko y’ingabo za Croatia mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Storm. Mu gihugu cya Croatia uyu munsi wizihizwa nk’umunsi w’intsinzi.

2003: Imodoka itezemo igisasu yaturikiye mu mugi wa Jakarta muri Indonesia iruhande ya hotel Marriott maze abantu 12 bahasiga ubuzima abandi 150 barakomereka bikomeye.

Bamwe mu bavutse uyu munsi
1908: Harold Holt wabaye Minisiteri w’Intebe w’igihugu cya Australia.
1974: Antoine Sibierski, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu gihugu cy’u Bufaransa.

1985: Salomon Armand Magloire Kalou, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire ukinira Chelsea.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1792: Frederick North, wibuka cyane nka Lord North yabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bwongereza.

2008: Reg Lindsay, umuhanzi w’umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Australia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa