skol
fortebet

Thailand: Abagabo bahururiye guhinduza ibara ry’igitsina kibaka ikizungu

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2018

Sponsored Ad

Guhinduza ibara ry’igitsina ku bagabo mu gihugu cya Thailand bimaze kuba iturufu ikomeye mu miryango imwe n’imwe aho abagabo bahinduza ibara ry’igitsina cyabo kikareka kwirabura ahubwo kibaka ikizungu.
Mu minsi ishize nibwo mu bitaro bya Lelux biri mu mujyi wa Bangkok bifite umwihariko mu gihundura uruhu rw’umuntu bakiriye umugabo wavugaga ko adakeneye guhinduza uruhu rubonwa na buri wese ahubwo ko arambiwe kubona imyanya ndangagitsina ihora yijimye.
Uyu mugabo yasabaga abaganga ko bamufasha (...)

Sponsored Ad

Guhinduza ibara ry’igitsina ku bagabo mu gihugu cya Thailand bimaze kuba iturufu ikomeye mu miryango imwe n’imwe aho abagabo bahinduza ibara ry’igitsina cyabo kikareka kwirabura ahubwo kibaka ikizungu.

Mu minsi ishize nibwo mu bitaro bya Lelux biri mu mujyi wa Bangkok bifite umwihariko mu gihundura uruhu rw’umuntu bakiriye umugabo wavugaga ko adakeneye guhinduza uruhu rubonwa na buri wese ahubwo ko arambiwe kubona imyanya ndangagitsina ihora yijimye.

Uyu mugabo yasabaga abaganga ko bamufasha bagahindura ibara ry’igitsina cye kigasa n’ikizungu aho kwirabura kuko yari abirambiye.Abaganga bakora muri ibi bitaro bazobereye mu guhindura ibira ry’uruhu baramufashije ndetse iki gikorwa kigenda neza.

Nyuma yo gukorerwa iki gikorwa cyo guhindura ibara ry’igitsina cye, byahise biba ibintu bikunzwe n’abagabo hafi yabo bose muri iki gihugu benshi muri bo batangira kugana ibi bitaro basabo ko nabo bakorerwa icyo gikorwa.

Kugeza ubu umubare w’abagabo bahindurisha ibara ry’igitsina uragendera wiyongera cyane cyane abari hagati y’imyaka 22 na 55 y’amavuko, aho bishyura amadorali 650 asaga 550,000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abagabo benshi batangiye kugana ibi bitaro

Popol Tansakul umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha bikorwa muri ibi bitaro yabwiye BBC ko bishimira intambwe ibitaro byabo bimaze gutera kandi ko ubu buvuzi bumaze kumenywa na benshi mu bagabo.Ati “Ubu buvuzi bumaze kwamamara cyane cyane mu batinganyi bakunze guha cyane agaciro imyanya yabo y’ibanga.”

Minisitiri w’ubuzima muri Thailand yavuze ko adashyigikiye iki gikorwa kandi ko bituma bamwe mu bagabo basesagura amafaranga ngo barahinduza ibara ry’igitsinda cyabo.

Mu itangazo yatanze yagize ati “Kugirisha igitsina umweru ntabwo ari ngombwa, ni usesagura amafaranga kanda bishobora no kuzanira ubikora ingaruka nyinshi kurusha uko byamugirira akamaro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa