The Rock yarijije nyina umubyara kubera impano nziza cyane yamuhaye kuri Noheli [AMAFOTO]
Yanditswe: Sunday 30, Dec 2018
Icyamamare muri Cinema,Dwayne Johnson uzwi nka The Rock,yatunguye nyina witwa Ata Johnson w’imyaka 70 kuri Noheli amuha impano y’inzu,undi nawe asagwa n’ibyishimo amarira arashoka.
The Rock yashyize hanze amashusho atungura nyina,byatumye benshi mu bakunzi be bacika ururondogoro barumushimagiza karahava.
Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, yahoze akina imikino yo gukirana mbere yo kwinjira muri Cinema,kuri ubu ari mu bakinnyi ba Filimi bahembwa agatubutse na Hollywood kurusha abandi,yahaye nyina amakarita y’impano zo kuri Noheli harimo n’impano y’inzu yamuguriye,ayibonye ararira kubera ibyishimo.
The Rock yabwiye abafana be ko we na nyina bazengurutse hirya no hino muri Amerika batura mu nzu ntoya ariko kuri ubu yishimira ko yabashije kugurira nyina inzu nshya.
Yagize ati “Natunguye mama mugurira inzu nshya kuri noheli.Mu buzima bwacu twatuye kenshi mu nzu ntoya hirya no hino duhora twimuka.Inzu ya mbere ababyeyi banjye babayemo n’iyo nabaguriye mu mwaka wa 1999.Batandukanye mu myaka 5 ishize,birakomera ariko nakoze ibishoboka byose kugira ngo mama na papa babone ibyo bakeneye.”
The Rock yahaye nyina amakarita ariho amazu meza atandukanye kugira ngo ahitemo iyo ashaka ayimugurire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *