skol
fortebet

U Buhinde: Byabaye urugamba gukura mu ishyamba umwana w’ umukobwa wari umaze imyaka 10 mu muryango w’ inguge

Yanditswe: Saturday 08, Apr 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ u Buhinde umwana w’ umukobwa ufite imyaka cumi na yabonywe mu ishyamba amaze imyaka 10 aba mu muryango w’ inguge.
Uwo mwana yabonetse muri Mutarama uyu mwaka, abonywe n’ abantu barimo gutashya inkwi zo gucana. Abo bantu batashyaga bahise bahamagara polisi yo muri ako gace, iraza itandukanya uwo mwana n’ umuryango w’ inguge gusa ibinyamakuru byatangaje iyi nkuru bivuga ko byabaye urugamba rutoroshye gutandukanya uwo mwana n’ inguge zari zimaze imyaka 10 zimurera.
Uwo mwana yahise (...)

Uwo mwana yahise ajyanwa mu bitaro byo hafi aho ngo akurikiranwe n’ abaganga.

Afite imico nk’ iy’ izo nyamaswa kuko agendesha amaboko n’ amaguru kandi akaba atazi kuvuga.

Mu gihe amaze akurikiranwa n’ abaganga arinako atozwa imico y’ abantu hari bimwe yatangiye kugenda amenya nko kwitamika akoresheje akaboko gusa ngo ajya acishamo akongera akarira hafi akoresheje umunwa. Uwo mwana kandi ngo atangiye kujya yumva ibyo abantu bavuga agacishamo agaseka.

Dinesh Tripathi, umupolisi wakuye uyu mwana mu ishyamba yabwiye ibiro ntaramakuru bw’ Abanyamerika Associated Press ko bataramenya uko uwo mwana yageze muri uwo muryango w’ inguge. Polisi ivuga yatangiye iperereza ngo hamenyekane inkomoko y’ uwo mwana.

Bikekwa ko uwo mwana yaba afite imyaka iri hagati y’ 10 na 12. Yatoraguwe afite ibikomere ku mubiri kandi atambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa