Mu gihugu cy’u Buhinde abagabo bazagerageza gutandukana n’abagore babo ari uko bababwiye gusa inshuro eshatu ngo baratandukanye bashobora kuzajya bahanishwa igihano cyo gufungwa nk’uko biteganywa mu mushinga w’itegeko urimo kwigwa.
Uyu mugenzo gakondo wemerera umugabo w’umuyisilamu gutandukana n’umugore we ari uko amubwiye gusa ijambo "talaq" (gatanya) inshuro eshatu mu buryo ari ubwo bwose burimo email n’ubutumwa bugufi bwa SMS.
Mu kwezi kwa munani, urukiko rw’ikirenga mu Buhindi rwasanze uyu (...)
Mu gihugu cy’u Buhinde abagabo bazagerageza gutandukana n’abagore babo ari uko bababwiye gusa inshuro eshatu ngo baratandukanye bashobora kuzajya bahanishwa igihano cyo gufungwa nk’uko biteganywa mu mushinga w’itegeko urimo kwigwa.
Uyu mugenzo gakondo wemerera umugabo w’umuyisilamu gutandukana n’umugore we ari uko amubwiye gusa ijambo "talaq" (gatanya) inshuro eshatu mu buryo ari ubwo bwose burimo email n’ubutumwa bugufi bwa SMS.
Mu kwezi kwa munani, urukiko rw’ikirenga mu Buhindi rwasanze uyu mugenzo unyuranyije n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho.
Ariko rero abategetsi baravuga ko ugikomeje gukorwa.
Urukiko rw’ikirenga rwari rwararegewe n’abagore batanu bavugaga ko umugenzo wa gakondo wa "talaq" ubangamiye uburenganzira bw’abagore.
Umushinga w’itegeko urimo kwigwa kandi uteganya ihazabu n’ubundi bufasha buzahabwa abagore bakoreweho uwo mugenzo.
Abayisilamu nibo benshi mu Buhindi kandi iki nicyo gihugu mu bihugu bike bisigaye ku isi aho uwo mugenzo wa gatanya ugikorwa n’abagabo.
Shayara Bano ni umwe mu bagore bari bararegeye urukiko rw’ikirenga.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *