U Buhundi: Hashyizweho igihembo ku muntu werekana ahari abasabiriza
Yanditswe: Monday 13, Nov 2017
Ubutegetsi bw’ahitwa Hyderabad mu majyepfo y’U Buhindi bwemeye gutanga amafaranga magana atanu 500 akoreshwa muri iki gihugu ni ukuvuga amadorali 7.60 ku muntu wese uzajya werekana ahari abantu basabiriza
Iki cyemezo cyafashwe bashingiye ku mwanzuro wo gukura abasabiriza mu mujyi ndetse no mu munyegero yaho nyuma y’itariki 15 z’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Umukuru w’igipolisi muri ako gace yahamije ko nta muntu usazigara usabiriza mu gihe kingana n’amezi agera kuri abiri bihaye. (...)
Ubutegetsi bw’ahitwa Hyderabad mu majyepfo y’U Buhindi bwemeye gutanga amafaranga magana atanu 500 akoreshwa muri iki gihugu ni ukuvuga amadorali 7.60 ku muntu wese uzajya werekana ahari abantu basabiriza
Iki cyemezo cyafashwe bashingiye ku mwanzuro wo gukura abasabiriza mu mujyi ndetse no mu munyegero yaho nyuma y’itariki 15 z’ukwezi kwa cumi na kabiri.
Umukuru w’igipolisi muri ako gace yahamije ko nta muntu usazigara usabiriza mu gihe kingana n’amezi agera kuri abiri bihaye.
Ababikurikirana bavuga ko uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’uruzundiko rw’umukobwa wa Perezida Trump, Ivanka Trump, ariko ubutegetsi bwabihakanye nk’uko BBC yabyanditse.
Mu minsi irindwi ishize, Igipolisi cyahize bukware abana bo ku muhanda aba bazwi nka mayibobo bahereye mu nsegero, aho bisi ziparika ndetse no kuri gariyamoshi.
Abazajya bafatwa basabiriza bazajya bajyanwa mu kigo bagororwe hafi y’ahari Gereza Nkuru yo muri aka gace ka Hyderabad.
Ivanka Trump yitezwe kugendera Hyderabad mu nama izahuza abanyamafaranga"Global Entrepreneurship Summit" izaba ku itariki ya 28 na 29 Ukwezi kwa 11.
Mu mwaka w’2000, abo bantu basabiriza barirukanywe by’agateganyo mu gace ka Hyderabad igihe Perezida wa Amerika w’icyo gihe Bill Clinton yabasuraga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *