skol
fortebet

U Bushinwa: Yaciwe amande azizwa guca indi mirongo mu muhanda w’imodoka

Yanditswe: Saturday 02, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bushinwa yaciwe amande nyuma yo gufata icyemezo cyo guca indi mirongo mu muhanda nyabagendwa w’ibinyabiziga.Avuga ko ari umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko atinzwa n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.
Cao w’imyaka 28 y’amavuko yaciwe amande angana n’amayuwani 1000.Yafashwe ashushanya indi mirongo mu muhanda yakundaga kunyuramo kugira ngo bitazajya bimugora kunyura muri uyu muhanda.
Uyu muhanda uherereye mu burasirazuba bw’umugi wa Lianyungag ari nawo yacagamo (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu gihugu cy’u Bushinwa yaciwe amande nyuma yo gufata icyemezo cyo guca indi mirongo mu muhanda nyabagendwa w’ibinyabiziga.Avuga ko ari umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko atinzwa n’umuvundo w’imodoka mu muhanda.

Cao w’imyaka 28 y’amavuko yaciwe amande angana n’amayuwani 1000.Yafashwe ashushanya indi mirongo mu muhanda yakundaga kunyuramo kugira ngo bitazajya bimugora kunyura muri uyu muhanda.

Uyu muhanda uherereye mu burasirazuba bw’umugi wa Lianyungag ari nawo yacagamo imirongo.Muri nzeri 2017 nibwo amashusho yerekanye uyu mugabo afite igikombe cy’irangi aca indi mirongo mishya muri uyu muhanda.

Aganira na polisi y’iki gihugu, Cao yavuze ko yakoze iki gikorwa abitewe n’uko yajyaga abona imodoka nyinshi muri uyu muhanda uko yahanyuraga buri munsi.Ngo yajyaga abona bamwe mu baturage batinda kujya ku kazi kubera uyu muvundo w’imodoka.

Yagize ati "Nabonaga umubare w’imodoka zitinda aha hantu noneho nza
gusanga ku ruhande rw’iburyo hari umwanya munini wajya unyurwamo imodoka
nuko mpitamo guca imirongo izajya iyobora izi modoka kuri uru ruhande
rw’iburyo.”

Polisi yo mu muhanda yatangaje ko iyi mirongo Cao yari agiye gushyira muri
iyi nzira yarikuzatera impanuka muri uyu muhanda.

Uretse Cairo, muri Gicurasi uyu mwaka nabwo umushoferi yaciwe amande azizwa guca indi mirongo mu muhanda yari kujya anyuzamo imodoka ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa