skol
fortebet

Ubufaransa: Abapasiteri 2 b’abagore bashyingiranwe ,abayoboke bitorero ryabo babiha umugisha[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abapasiteri 2 b’abagore bo mw’itorero ry’Abaporotesitanti bita (EPUdF )bo mu gihugu cy’Ubufaransa basezeranye kubana akaramata , biyemeza ko umwe azaba umugabo undi agakora inshingano z’abagore.

Sponsored Ad

Ubu bumkwe bwa Émeline Daudé and Agnès Kauffmans bwabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2021, bubera murusengero aba bose basanzwe bayobora rwa Maguelone mu Mujyi Montpellier wo mu majyepfo y’Ubufaransa.

N’ibirori byabereye imbere y’imbaga y’abakristu basanzwe bayobora ndetse nabo bishimiye cyane kubona abayobozi babo bagiye kubaka urugo rwabo.

Ubukwe bwabo bwatashywe n’abantu benshi biganjemo abasegera muri iri torero aho wabonaga bose bafotora buriwese ashaka gutahana agafoto k’urwibutso.

Aba bagore umwe afite imyaka 33 undi afite 31, bavugako bazakora inshingano zabo neza,nkuko umugabo n’umugore bazikora,imihango y’ubukwe bwabo yabanjirijwe no kwambikana impeta,taliki ya 22 Nyakanga ,aho umwe yasabaga undi ko yakwemera kumubera umugore.

Agnès ashimangira ati”Nuburyo bwo kuvuga ko turi couple nk’abandi turishimye cyane ko tubaye umwe.”

Aba bombi bivugwako bahuye ubwo bose batangiraga kwiga ibya tewolojiya,nyuma urukundo rwabo rwaje gukomera kugeza ,ubwo bemeranyije kubana ,umwe akaba umugabo undi akaba umugore n’ubwo bose ari abagore.

Mu mwaka 2015 nibwo Itorero ry’Abaporotesitanti mu Bubufaransa ryemeje kumugaragaro ishingiranwa ryemewe ry’ababana bahuje ibitsina.

international.la-croix.com

Ibitekerezo

  • Mbega umwanda! Bibiliya iciraho iteka Ibintu by’ubutinganyi. Vuba aha Imana igiye kuza kurimbura abanyabyaha bose, hakubiyemo n’iyi myanda y’ubutimganyi. Soma mu 1 Abakorinto 6: 9-10 wumve icyo Bibiliya ibivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa