skol
fortebet

Ubuhinde: Babyutse basanga amafi ari ahantu hose nyuma y’imvura baratoragura karahava [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amafoto atangaje yerekanye abaturage bo mu Buhinde bunamye bashishikaye bari gutoragura amafi yabonetse nyuma y’imvura yaguye ikabaheza mu nzu.
Inkuru dukesha The Sun ivuga ko umwe mu bari aho yasobanuye ibyo yabonye ko "bidasanzwe" nyuma y’uko ibi binyabuzima byo mu nyanja bibonetse aho bakeka ko byamanutse bivuye hejuru.
Amafoto yerekana amafi menshi ari hasi mu gihe abaturage bo muri leta ya Telangana bakomeje kwibasirwa n’imvura nyinshi.
Aka gace kaguyemo imvura nyinshi n’umwuzure mu (...)

Sponsored Ad

Amafoto atangaje yerekanye abaturage bo mu Buhinde bunamye bashishikaye bari gutoragura amafi yabonetse nyuma y’imvura yaguye ikabaheza mu nzu.

Inkuru dukesha The Sun ivuga ko umwe mu bari aho yasobanuye ibyo yabonye ko "bidasanzwe" nyuma y’uko ibi binyabuzima byo mu nyanja bibonetse aho bakeka ko byamanutse bivuye hejuru.

Amafoto yerekana amafi menshi ari hasi mu gihe abaturage bo muri leta ya Telangana bakomeje kwibasirwa n’imvura nyinshi.

Aka gace kaguyemo imvura nyinshi n’umwuzure mu byumweru bishize nyuma yo kumenyekanisha ko mu turere 12 hazagwa imvura nyinshi izamara iminsi itanu.

Imihanda minini y’igihugu yarengewe n’amazi,bigora abashakaga gutanga ubutabazi bwihuse bagerageje kugera mu midugudu n’imijyi byibasiwe n’imyuzure.

Apb yatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize, abaturage batunguwe n’ingaruka zatewe n’imvura nyinshi yaguye hanyuma bakabona amafi yuzuye mu mihanda n’ahandi hose.

Umutangabuhamya umwe,yasangije videwo kuri Twitter, igira ati: “Mu gihe imvura nyinshi yagwaga muri Telangana, abantu bo mu mujyi wa Jagtial babonye ikintu kidasanzwe.

“Abantu bo muri Sai Nagar mu mujyi wa Jagtial bakangutse ku wa gatanu no ku wa gatandatu, basanga ’imvura’ y’amafi iva mu kirere.”

Yongeyeho ati: “Imvura y’amafi ni imihindagurikire y’ikirere idasanzwe yitwa" imvura y’inyamaswa "ibaho iyo inyamaswa ntoya ziba mu mazi nk’ibikeri, iminyorogoto, n’amafi mato bije mu mazi aretse.”

Abayobozi bavuga ko Ubuhinde buri mu bihe by’imvura, bimaze guhitana byibuze abaturage babiri.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa