Uburanga bw’umukobwa wararanye na Lewis Hamilton nyuma yo kwegukana shampiyona ya F1 bwavugishije benshi [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018
Umukinnyi Lewis Hamilton ukina umukino wo gusiganwa ku ma modoka uzwi nka Formula 1 yatumye benshi bacika ururondogoro kubera imiterere y’umukobwa yararanye nawe muri Los Angeles nyuma yo kwegukana shampiyona ya Formula 1 ya 2018.
Uyu mwongereza w’icyamamare cyane haba mu mideli no gusiganwa muri Formula 1, yararanye n’Umurusiyakazi uteye nk’igisabo witwa Anastasiya Kvitko w’imyaka 23,bituma benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.
Lewis Hamilton yagaragaye ari kumwe n’uyu mukobwa mu mujyi wa Los Angeles ndetse ibinyamakuru byavuze ko bararanye ijoro ryose ryo ku Cyumweru,nyuma yo kurangiza ku mwanya wa 4 muri Mexico Grand Prix.
Lewis Hamilton yegukanye shampiyona ya 5 ya Formula 1 ahita aba umushoferi wa kabiri umaze gutwara nyinshi nyuma ya Micheal Scmiechel ufite 7.
Mu minsi ishize byavugwaga ko Lewis Hamilton ari mu rukundo na Nicki Minaj nyuma yo gufotorwa bari kumwe mu mazi I Dubai bambaye ubusa ndetse uyu mugabo w’imyaka 33 yakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Rihanna na Nicole Scherzinger.
Anastasiya Kvitko ni umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo w’Umurusiya utuye mu mujyi wa Los Angeles muri leta California muri USA.
Uyu munyamideli akundwa na benshi mu bagabo kubera imiterere y’ikibuno cye ndetse Abarusiya bamwita Kim Kardashian w’Umurusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *