skol
fortebet

Ubwiza buzarikora!!!Umugore ari hagati y’urupfu n’umupfumu kubera kwibagisha ashaka ubwiza

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango wa Sara Gomez uri gushaka ubutabera nyuma y’uko uwo mugore yishyuye amafaranga yo kwibagisha ashaka guhindura umubiri akabikuramo imbwa yiruka kuko ibice bye by’umubiri byatobotse.
Uyu mubyeyi w’abana babiri ari kurwana n’ubuzima kuko afite imyobo mu ngingo z’ingenzi z’umubiri we nyuma yo kwibagisha ashaka kwihindura umubiri muri Espanye.
Sara Gomez w’imyaka 39 y’amavuko ari kwitabwaho cyane nyuma yo kwibagisha mu kigo cy’ubuvuzi kiri mu mujyi wa Cartagena, Murcia,kuwa 2 Ukuboza 2020. (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Sara Gomez uri gushaka ubutabera nyuma y’uko uwo mugore yishyuye amafaranga yo kwibagisha ashaka guhindura umubiri akabikuramo imbwa yiruka kuko ibice bye by’umubiri byatobotse.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ari kurwana n’ubuzima kuko afite imyobo mu ngingo z’ingenzi z’umubiri we nyuma yo kwibagisha ashaka kwihindura umubiri muri Espanye.

Sara Gomez w’imyaka 39 y’amavuko ari kwitabwaho cyane nyuma yo kwibagisha mu kigo cy’ubuvuzi kiri mu mujyi wa Cartagena, Murcia,kuwa 2 Ukuboza 2020.

Uyu mugore yishyuye amayero 5.700 (£ 4,800) yo kubagwa ku kigo nderabuzima cya Virgen de la Caridad cyari kigamije kumukuramo ibinure byatumaga abyibuha no guhagarika ko ingirabuzimafatizo nyinshi zituma abyibuha zikomeza gukorwa.

Byavuzwe ko Gomez "yaje kurwara" nyuma yo kubagwa, nubwo bivugwa ko muganga yabwiye umuryango we ko inzira yo kumubaga yari yagenze neza.

Mbere yo kubagwa, bivugwa ko Gomez yabwiye muganga ko yamaze gukorerwa liposuction mu nda, ariko ngo yamubwiwe ko nta kibazo byatera.

Ibintu byaje kuzamba nyuma y’aho uyu mubyeyi yimuriwe mu bitaro bya Santa Lucia, aho umuryango we uvuga ko yavaga amaraso biteye ubwoba.

Raporo yasohotse muri La Sexta ivuga ko yabazwe nyuma yo gusanga yarigeze kugira ikibazo mu ngingo nyinshi zirimo impyiko, umwijima, duodenum ndetse n’amara.

Yagumye muri ICU y’ibitaro ukwezi kose, kandi ubuzima bwagiye mu kaga bitewe n’uburangare bw’ubuvuzi, nk’uko umuryango we ubivuga, ngo bashaka kurenganurwa n’amategeko.

Musaza w’uyu mugore yavuze ko ubuzima bwa mushiki we butari kujya mu kaga iyo ibitaro bihita bimwakira aho kumuheza hanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa