skol
fortebet

Ubwongereza:Depite Neil Parish yeguye mu kazi nyuma yo kurebera Filime y’urukozasoni mu cyumba cy’inteko

Yanditswe: Sunday 01, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umudepite wo mu Bwongereza Depite Neil Parish yeguye ku murimo nyuma yo kwemera ko yareberaga Filime y’urukozasoni ’Pornographie’ mu cyumba cy’inteko.

Sponsored Ad

Parish yeguye nyuma y’imyaka 10 ayobora imijyi ya Tiverton na Honiton muri Devon kuva , yavuze ko byari ibihe by’ubusazi kuri we. Yavuze ko ubwa mbere areba iyi filimi byabaye ku mpanuka atabishaka ariko ku nshuro ya kabiri byari ku bushake.

Kuri uyu wa Gatanu Ishyaka ry’Aba-conservateur mu Bwongereza ryari ryamuhagaritse by’agateganyo ku mirimo ye kubera ibi birego.

Bagenzi be b’abagore mu nteko ishinga amategeko bavuze ko bamubonye areba filimi z’urukozasoni abicaye impande. Parish yavuze ko yemera icyaha yakoze cyo kureba filimi z’urukozasoni ku nshuro ya kabiri ubwo yari yicaye mu nteko ategereje gutora.

Ati “Nakoze amakosa, nabaye ikigoryi, natakaje imitekerereze ikwiye.” Icyakora yahakanye ko yarebye aya mashusho mu buryo bugamije kuyereke n’abandi.

,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa