Uganda:Icyamamarekazi ku mbuga nkoranyambaga cyihinduye umugabo [AMAFOTO
Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Napeshirah Mimi,uzwi nka King Deyonce uyu munsi ngo yafashe umwanzuro wo kwihindura aba umugabo nyamara yavutse ari umugore.
Uyu mugore ngo yatanze akayabo mu kwibagisha no kwiteresha imisemburo kugira ngo ahindurwe umugabo mu bihugu by’amahanga yagiyemo.
Uyu ngo yakuze akunda uko abagabo bateye ariyo mpamvu yafashe uyu mwanzuro wo kwihindura akaba nkabo aho gukomeza kuba umugore.
Benshi mu bakunzi be ngo baguye mu kantu bakimara kumenya uku kwihinduza kwe.
King Deyonce yavuze ko ngo atazigera yicuza iki cyemezo yafashe cyo kwihindura umugabo.
Uyu yahise aba igitaramo hose kubera videwo igaragaza ukuntu yikase amabere,akagaba ikibuno yari afite ndetse agakora ibishoboka byose ngo ase nk’abagabo.
Uyu mugore w’imyaka 31 yavuze ko azakora ibishoboka byose ngo ase nk’abagabo kandi ngo yizeye ko bizakunda.
Uyu kandi yasabye abantu guhagarika kumwita umugore kuko ngo ubu ari mu rugendo rwo kuba umugabo ndetse ko azashaka umugore mwiza.
King Dayonce wahoze ari umugore akomeje urugendo rwo kwihindura umugabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *