skol
fortebet

Uganda: Nyuma yo gukubita Nyirakuru, Umusore yishe nyina bapfa ibiryo

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2017 umusore w’imyaka 20 y’amavuko utatangajwe amazina ukomoka mu gace ka Kyoga muri Uganda yaraye yishe umubyeyi we nyuma yo gutinda kumuha ibiryo.
Polisi yo muri aka gace iravuga ko yatangiye iperereza kugirango ikurikirane uyu musore dore ko yamaze kwica nyina agahita ahunga.Uyu musore akaba yishe nyina wari ufite imyaka 59 y’amavuko.
Intandaro ya byose ni ubusinzi, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda birandika ko ku mugoroba wo kuri uyu wa (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2017 umusore w’imyaka 20 y’amavuko utatangajwe amazina ukomoka mu gace ka Kyoga muri Uganda yaraye yishe umubyeyi we nyuma yo gutinda kumuha ibiryo.

Polisi yo muri aka gace iravuga ko yatangiye iperereza kugirango ikurikirane uyu musore dore ko yamaze kwica nyina agahita ahunga.Uyu musore akaba yishe nyina wari ufite imyaka 59 y’amavuko.

Intandaro ya byose ni ubusinzi, ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda birandika ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane aribwo uyu musore yatashye yasinze agasaba Nyina umubyara ibiryo ariko akaza gutinda abitegura.

Ngo ubwo undi yarimo ashyashyana ashaka uko yategura ayo mafunguro,uyu musore yananiwe kwihangana amusanga mu gikoni amwica amuciye ijosi araginje aragenda.

Umuvugizi wa sitasiyo ya polisi yo muri aka gace, David Ongom Mudong yabwiye itangazamakuru ko bamenye amakuru mu gitondo bivuzwe n’abaturage baraye bumva intonganya ari nako uyu musore avuga ko ‘ashobora kwica nyina’.

Abaturanyi bavuga ko uyu musore yakundaga ibiryo mu buryo budasanzwe,babishingira ku kuba no mu minsi ishize yarakubise Nyirakuru nabwo amuziza gutinda kumuha ibiryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa