skol
fortebet

Uganda: Umugabo wahaniwe gushyira urusenda mu ikariso y’ umugore we

author-image

Yanditswe na: Nsanzimana Ernest
Kuwa: Friday 02, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo witwa Moses Okello, urukiko rwisumbuye rwo rw’ Akarere kaLira rwamukatiye igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushyira urusenda rutukura mu ikariso y’umugore we, undi akarwambariraho.
Okello yireguye avuga ko yabikoze yikinira yongeraho ko atari gamije kugirira nabi umugore we.
Moses Okello atuye mu mudugudu wa Barmola mu gace ka Bala mu Karere ka Kole.
Urukiko rwamuhamije gukora kiriya cyaha abigambiriye kandi (…)

Umugabo witwa Moses Okello, urukiko rwisumbuye rwo rw’ Akarere kaLira rwamukatiye igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gushyira urusenda rutukura mu ikariso y’umugore we, undi akarwambariraho.

Okello yireguye avuga ko yabikoze yikinira yongeraho ko atari gamije kugirira nabi umugore we.

Moses Okello atuye mu mudugudu wa Barmola mu gace ka Bala mu Karere ka Kole.

Urukiko rwamuhamije gukora kiriya cyaha abigambiriye kandi ntayamenyesha umugore we ibyago byari bimutegereje nyuma yo kwambara kariya kambaro k’imbere kari kashyizwemo urusenda.

Umugore we yabwiye urukiko ati: “Ubusanzwe umugabo wanjye yambwiraga ko yishimira kubona nambaye iriya kariso. Kuri uriya munsi rero yanshishikarije kuyambara nanjye nanga kumubabaza ndayambara ariko nagize uburibwe cyane.”
Uyu mugore utarangajwe amazina yabwiye The Monitor ko amaze kumva uburibwe yagiye kwa muganga baramuvura ariko ahita ajya gutanga ikirego kuri Police nyuma yo kubona ko ibyamubayeho byatewe n’urusenda rwashyizwe mu kambaro ke k’imbere.

Okello abajijwe icyamuteye gukora biriya yabwiye urukiko yabikoze yikinira.
Ati: “Narabikoze rwose ariko narikiniraga sinari ngamije kwangiza umugore wanjye.”

Ibitekerezo

  • Hhhhh akabi gasekwa nkakeza kokohhhh

    Ahaaa iyisi koko ibibintu uwaba atagira sentiments cg umutima nama cg ubwenge yabikora ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa