skol
fortebet

Uganda: Umugabo yaciye amatwi y’umugore we amuziza kutamwumva

Yanditswe: Wednesday 25, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gerald w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira guca umugore we amatwi amuziza kutamwumva.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakru Kasatintin.com kivuga ko uyu mugabo mu kwiregura yavuze ko ibyo yakoze byose yabitewe n’amakosa y’umugore we utarigeze yumva inama yamugiraga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yakase amatwi y’umugore we yifashishije umuhoro mu ntangiro z’uku kwezi.

Kuva icyo gihe yahise ajyanwa mu maboko ya Polisi, akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no kugerageza kwica umuntu.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasubukurwa mu mpera z’uku kwezi mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa