Udushya
Uganda: Umugabo yaciye amatwi y’umugore we amuziza kutamwumva
Yanditswe: Wednesday 25, May 2022
Gerald w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi azira guca umugore we amatwi amuziza kutamwumva.
Amakuru dukesha ikinyamakru Kasatintin.com kivuga ko uyu mugabo mu kwiregura yavuze ko ibyo yakoze byose yabitewe n’amakosa y’umugore we utarigeze yumva inama yamugiraga.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakase amatwi y’umugore we yifashishije umuhoro mu ntangiro z’uku kwezi.
Kuva icyo gihe yahise ajyanwa mu maboko ya Polisi, akurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no kugerageza kwica umuntu.
Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasubukurwa mu mpera z’uku kwezi mu gihe iperereza rigikomeje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *