skol
fortebet

Uganda: Umugabo yasubije ibyo yibye nyuma yo guterwa n’inzuki-AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2017

Sponsored Ad

Umusore utatangajwe amazina wo mu gace ka Kijura mu karere ka Masindi muri Uganda, yagaruye bwangu ibyo yibye mu rugo nyuma yo guterwa n’inzuki zamwuzuyeho umubiri wose.
Uyu musore yatewe n’inzuki nyinshi zamwuzuye ku ijosi, mu mugongo ndetse izindi zikajya mu mifuka y’ipantaro ye nk’uko Fred Musiime ukorera muri karere ka Masindi yabibwiye The Monitor tunakesha iyi nkuru.
Iki kinyamakuru kivuga ko amazina y’uyu mugabo atamenyekanye ubwo bandikaga iyi nkuru ariko ko ibyo yibye ari ibikoresho (...)

Sponsored Ad

Umusore utatangajwe amazina wo mu gace ka Kijura mu karere ka Masindi muri Uganda, yagaruye bwangu ibyo yibye mu rugo nyuma yo guterwa n’inzuki zamwuzuyeho umubiri wose.

Uyu musore yatewe n’inzuki nyinshi zamwuzuye ku ijosi, mu mugongo ndetse izindi zikajya mu mifuka y’ipantaro ye nk’uko Fred Musiime ukorera muri karere ka Masindi yabibwiye The Monitor tunakesha iyi nkuru.

Iki kinyamakuru kivuga ko amazina y’uyu mugabo atamenyekanye ubwo bandikaga iyi nkuru ariko ko ibyo yibye ari ibikoresho by’ikoranabuhanga byo mu rugo birimo telefoni, lecteur ndetse na radio.Uyu mugabo rero akaba atarihiriwe kuko yahise aterwa n’irumbo ry’inzuki zamwuzuyeho umubiri wose.

Uyu mugabo akomoka mu kagari ka Kirasa mu karere ka Masindi, nyuma yo kugarura ibi bikoresho yari yibye, yahise anatabwa muri yombi na polisi yo muri ako gace kugira ngo akurikiranwe kuri ubu bujura yakoze.

Igipolisi gikorera muri aka karere ka Masindi kivuga ko aya makuru cyayamenye nyuma yo kubona amashusho y’uyu mugabo yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga amugaraza yibasiwe n’inzuki nyuma yo kwiba ibikoresho mu rugo.

Amashusho agaragaza uyu mugabo atwaye ibikoresho by’ikoranabuhanga mu ntoki ze anashungerewe n’abantu ndetse n’irumbo ry’inzuki rimuri ku ijosi no ku bindi bice by’umubiri we.

Bamwe mu baturage babonye uyu mugabo batangaje ko nyir’ibikoreshwa asanzwe ari umunyonzi.Ngo nyuma yo kugera mu rugo agasanga yibwe yitabaje umupfumu wo mu gace atuyemo ka Kijuru maze amufasha gushakisha uwamutwaye ibye.

Umuvugizi wa polisi mu burengerazuba bw’igihugu cya Uganda, Mr Julius Hakiza, yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu bamaze gushyikirizwa ikirego cy’uyu mugabo kandi biteguye kumuhana.

Mr Julius Hakiza yagize ati "nyuma y’uko amakuru y’ubujura bw’uyu mugabo atugezeho, yahise afungwa.kuri ubu tukaba tumukurikiranyeho ubujura bw’ibikoresho byo mu rugo yibye byanatumye arogwa inzuki".



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa