skol
fortebet

Uganda: Umusore yinigishije ishati yari yambaye kugeza ashizemo umwuka

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Ibanda ikomeje gushakisha ibimenyetso byatumye umusore yari ifunze yinigisha ishati yari yambaye kugeza apfiriye mu biro bya Polisi.
Umusore witwa Julius Twijukye yajyanywe ku biro bya Polisi i Ibanda azira gutuka umubyeyi we.
Susan Tumugumye ukuriye ubugenzacyaha muri Polisi ya i Ibanda, yatangaje ko uyu musore yafunzwe mu cyumweru gishize azira ko yatukiye umubyeyi muruhame akamwandagaza .
Uyu mupolisi yakomeje avuga ko batunguwe no kumva uwo (...)

Sponsored Ad

Polisi yo mu gihugu cya Uganda mu gace ka Ibanda ikomeje gushakisha ibimenyetso byatumye umusore yari ifunze yinigisha ishati yari yambaye kugeza apfiriye mu biro bya Polisi.

Umusore witwa Julius Twijukye yajyanywe ku biro bya Polisi i Ibanda azira gutuka umubyeyi we.

Susan Tumugumye ukuriye ubugenzacyaha muri Polisi ya i Ibanda, yatangaje ko uyu musore yafunzwe mu cyumweru gishize azira ko yatukiye umubyeyi muruhame akamwandagaza .

Uyu musore yari afunzwe azira gutuka umubyeyi we

Uyu mupolisi yakomeje avuga ko batunguwe no kumva uwo bari bafunze yiyahuye bakiri kwegeranya ibimenyetso. Uyu musore yari afungiwe mu cyumba cya wenyine. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2016 ubwo basangaga uyu musore yakoresheje ishati ye yari yambaye mu kwiyica.

Tumugumye yabwiye itangazamakuru ko bakomeje gukurikirana neza ngo bamenya icyatumye uyu musore yiyahura kandi yari wenyine muri Geregeza mu gihe byari bizwiko afunzwe kubera gutuka umubyeyi icyaha yashoboraga no kubabarirwa.

Howwe.biz yandikirwa muri Uganda yo yavuze ko atari ubwa mbere kuri iyi Station ya Poice i Ibanda iherereye m’uburengerazuba bwa Uganda hapfiriye umuntu kuko no ku itariki ya 30 Kanama uyu mwaka nabwo uwitwa Alex Mugisha wari umumotari yiyahuye nyuma yo gushinjwa na mukuru we ko yamwibye moto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa