skol
fortebet

Ukraine:Umukecuru yagaragaye afite imbunda ya rutura atangaza ko yiteguye guhangana n’Uburusiya

Yanditswe: Wednesday 26, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri Ukraine agaragazaga ko yteguye gutera k’Uburusiya.Yaburiye Putin ati: "Ndatangira kurasa".
Mariana Zhaglo, umushakashatsi mu by’ubucuruzi w’imyaka 52, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo arengere igihugu cye cya Ukraine gishobora guterwa n’Uburusiya.
Uyu mubyeyi w’abana batatu yashyize ibirindiro mu gikoni cye,afata imbunda nini ya Zbroyar Z-15, ingofero y’urugamba n’ibikoresho byo kwihisha mu (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi ukuze yagaragaye afite imbunda nini ya sniper mu nzu ye yo muri Ukraine agaragazaga ko yteguye gutera k’Uburusiya.Yaburiye Putin ati: "Ndatangira kurasa".

Mariana Zhaglo, umushakashatsi mu by’ubucuruzi w’imyaka 52, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo arengere igihugu cye cya Ukraine gishobora guterwa n’Uburusiya.

Uyu mubyeyi w’abana batatu yashyize ibirindiro mu gikoni cye,afata imbunda nini ya Zbroyar Z-15, ingofero y’urugamba n’ibikoresho byo kwihisha mu kugaragaza ko yifatanyije na miliyoni z’abasivili biteguye kuzarengera Ukraine guhangana n’igitero cy’Uburusiya kiramutse kije.

Uyu mukecuru wifotoreje mu nzu ye i Kiev, yatangarije ikinyamakuru The Times ati: "Nk’umubyeyi sinshaka ko abana banjye baragwa ibibazo bya Ukraine, cyangwa ngo bibagereho.

"Nibyiza ko nkemura iki kibazo ubu.

"Nibiba ngombwa tuzarwanira Kiev; tuzarwanira kurinda umujyi wacu. Nibiba bikenewe ko amasasu atangira, noneho nzatangira kurasa."

Yasobanuye ko intwaro ye ari imbunda yo guhiga - ariko ko nta bushake afite bwo guhiga ifumberi.

Mariana yongeyeho ati: "Sinigeze mpiga mu buzima bwanjye. Naguze iyimbunda nyuma yo kumva abasirikare bamwe baganira ku mbunda nziza ihari."

Kandi imbunda ntiyari imwe yo kugurisha Mariana.

Usibye gushora amapawundi 950 ku ntwaro, yanagiye mu masomo y’ibyumweru bibiri y’aba sniper kandi ashyiraho n’ibindi nkabipod, kurebera muri telesikopi no gukoresha silencer - kugira ngo yizere ko ashobora kuba mubi bishoboka.

Uyu mukecuru yize amasomo menshi y’igisirikare ndetse we n’abandi basivile biteguye guhangana n’Uburusiya bwarunze abasirikare benshi n’amato y’Intambara yo gutera Ukraine.

Abakorerabushake benshi bari gutozwa muri Ukraine kugira ngo bazaramire igihugu igihe kizaba gitewe n’umwanzi ukomeye Uburusiya.

Hagati aho,Perezida Biden yavuze ko habaho "ingaruka zikomeye cyane" ku isi mu gihe Uburusiya bwaba bwinjiye muri icyo gihugu, kiri ku mupaka wabwo wo mu majyepfo ashyira uburengerazuba.

Yavuze ayo magambo mu gihe abandi bategetsi bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) bakomeje kuburira ko Uburusiya bwagira ibibazo bikomeye mu gihe bwaba buteye.

Uburusiya bwashinje Amerika n’ibindi bihugu bimwe "kongera ubushyamirane" kuri icyo kibazo kandi buhakana buvuga ko nta gahunda bufite yo kwinjira muri Ukraine.

Ariko, Uburusiya bwakusanyirije ingabo ku mupaka, abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 bakaba baroherejwe muri ako karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa