skol
fortebet

Ukuri ku mashusho yasakaye ku mbuga nkorayambaga umugabo akubita umugore anajugunya umwana w’uruhinja

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu ibitangazamakuru byo muri Kenya byari byatangaje ko uruhinja rwagaragaye mu mashusho yagaragayemo umugabo akubita umugore we n’uruhinja rwahise rupfa, ariko kuri uyu wa Kane hasohotse amakuru abinyomoza avuga ko ariya mashusho ari ayo muri Film y’Abanya-Tanzania.
Aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga kuva kuri uyu wa kabiri, byari byabanje gutangazwa ko ari ay’umugabo wo witwa Njuguna Mark wo mu gace ka Murang’a muri Kenya.
Aya mashusho yari yababaje benshi
Ni (...)

Ni amashusho agaragaza ubugome bukomeye bw’umugabo aho aba ari gukubita umugore we mu nzu bigaragara ko ari abantu bifashishije.

Byavugwaga ko uyu mugabo yakubitaga mugore we witwa Mary Muthoni, aho haba hagaragara uruhinja ruba ruryamye hasi runyuzamo rukarira, uyu mugabo agahita ahindukira akaruterura akarunaga kugikuta.

Ibinyamakuru byo muri Kenya byabanje kuvuga ko uru ruhinja rwikubise ku gikuta rugahita rushiramo umwuka.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, iyi nkuru yari yatangajwe n’ibinyamakuru byinshi byo muri Kenya harimo n’ikinyamakuru The Kenyan Post, mubucukumbuzi bwakozwe n’ikinyamakuru IBYAMAMARE.com twasanze aya mashusho atari ay’ukuri ahubwo ko ari ayo muri film y’Abanya-Tanzania yitwa Sitamani Kuolewa Tena bishatse kuvuga ngo “sinkikeneye kongera gushaka.”

Abantu benshi bari babajwe n’aya mashusho baziko ari ay’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa