skol
fortebet

Umubyeyi yabyariye mu ndege mu buryo butunguranye

Yanditswe: Saturday 05, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wari mu ndege yavaga muri Ghana yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashwe n’ibise mu buryo butunguranye afashwa n’umuganga wari uyirimo abyara umwana we nubwo atari ashyitse.
Ubwo uyu mugore yari afashwe n’ibise ku wa gatandatu,abakozi bo mu ndege ngo barabajije bati“Muri iyi ndege hari umuganga?” ku bw’amahirwe, yarabonetse aramubyaza.
Muganga Stephen Ansah-Addo yafashije uyu mugenzi wo muri Ghana kubyara mu buryo butunguranye.Uyu mubyeyi yahawe amashyi menshi n’abagenzi (...)

Sponsored Ad

Umugore wari mu ndege yavaga muri Ghana yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashwe n’ibise mu buryo butunguranye afashwa n’umuganga wari uyirimo abyara umwana we nubwo atari ashyitse.

Ubwo uyu mugore yari afashwe n’ibise ku wa gatandatu,abakozi bo mu ndege ngo barabajije bati“Muri iyi ndege hari umuganga?” ku bw’amahirwe, yarabonetse aramubyaza.

Muganga Stephen Ansah-Addo yafashije uyu mugenzi wo muri Ghana kubyara mu buryo butunguranye.Uyu mubyeyi yahawe amashyi menshi n’abagenzi nyuma yo kubyara mwana w’umuhungu wari utarageza igihe.

Kubyara k’uyu mugore byari biteganijwe mu mpera za Gashyantare,ariko bigaragara ko umwana atashatse gutegereza igihe kirekire.

Hahamagajwe ubufasha bw’ubuvuzi muri iyi ndege, yavaga muri Ghana yerekeza i Washington muri Amerika.

Ibi byateje urujijo mu bagenzi, umunyamakuru Nancy Adobea Anane, na we wari mu ndege, yabwiye BBC. Ati: “Nari mpangayikishijwe n’umutekano w’umwana na nyina, ndetse n’uko byashobokaga ko indege ihagarara mu gufasha uyu mugore kubyara byihutirwa.”

Muganga Stephen Ansah-Addo yagize ati: "Mfatanyije n’umuforomo hamwe n’abakozi bo mu ndege, namufashije kubyara.Yabyaye umuhungu mwiza.
Byatwaye iminota 30 kugeza kuri 45 gusa. ”

Umwana yahise arira. Igihe indege yageraga i Washington nyuma y’amasaha abiri, itsinda ry’abaganga ryari ryiteguye kwita kuri uyu mubyeyi n’umwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa