Umugore witwa Ivis Montoya ukomoka muri Honduras yatunguwe cyane no gusanga umwana we ari muzima nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko umwana we yapfuye akaza kumenya ko akiri muzima ubwo bari bagiye kumusomera misa yo kumusezeraho.
Uyu mwana w’amezi 7 w’umukobwa witwa Keilin Johanna Ortiz Montoya, yari agiye kurenzwaho agataka kandi agihumeka kubw’amahirwe nyina yongera kumufata ubwo misa yari irangiye bagiye kumushyingura yumva agihumeka.
Ibi bitaro byo mu mujyi wa San Pedro Sula muri Honduras byakoze amahano akomeye kuko byemeje ko uyu mwana yapfuye kandi akiri muzima nyuma y’igihe arwaye indwara ikomeye yatumye abura amazi mu mubiri.
Ku wa mbere w’iki Cyumweru nibwo ibi bitaro byavuze ko uyu mwana yapfuye birangije bimushyira mu bapfuye ndetse byandika urwandiko rwemeza ko yapfuye (death certificate) barushyikiriza nyina.
Uyu mubyeyi akimara kubwirwa ko umwana we yapfuye,yahise amufata amujyana kwa mubyara we niko gutumira inshuti n’abavandimwe babamenyesha iyi nkuru y’akababaro gusa aza gutungurwa no gusanga akiri muzima ubwo yashakaga kumuterura bwa nyuma,nyuma ya misa yo kumusabira.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rivas byatangaje ko uyu mwana yapfuye kandi ari muzima witwa Elba Campos yavuze ko bagikora iperereza kuri aya makuru batarabona neza amakuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *