skol
fortebet

Umudepite ukomeye yeguye mu kazi kubera gufatwa ari kurebera filimi z’urukozasoni mu nteko

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umwongereza Neil Parish yabwiye BBC ko yeguye ku kuba umudepite nyuma yo kwiyemerera ko yarebye porunogarafiya inshuro ebyiri mu Nteko ishinga amategeko.
Bwana Parish uhagarariye Tiverton na Honiton i Devon kuva mu 2010, yavuze ko cyari "akanya ko gusara".
Yavuze ko ku nshuro ya mbere arebera Pornographie mu nteko byari impanuka,bitewe n’urubuga rwamwoherereje amashusho, ariko ku nshuro ya kabiri ari mu ngoro y’Abadepite ngo yabikoze yabigambiriye.
Ku wa gatanu, yahagaritswe n’ishyaka rya (...)

Ku wa gatanu, yahagaritswe n’ishyaka rya Conservative Party kubera ibirego.

Abakobwa babiri bakorana bavuga ko bamubonye areba izi filimi z’urukozasoni kuri telefone ye yicaye hafi yabo.

Mu kiganiro cyihariye na BBC South West, Bwana Parish yagize ati: "Ibi bintu byari bisekeje cyane,n’imbuga zitunguranye narebaga.

"Nafunguye urundi rubuga rufite izina risa cyane n’urwo kandi narurebyeho gato, ibintu ntagomba kubikora.

Ariko icyaha cyanjye - icyaha gikomeye - ni uko ikindi gihe nongeye kubikora ku nshuro ya kabiri."

Yiyemereye ko ku nshuro ya kabiri yabigambiriye kandi ko byabereye mu Ngoro y’Abadepite igihe yari yicaye ategereje gutora.

Bwana Parish yavuze ko ibyo yakoze "byari bibi rwose", yongeraho ati: "Ngomba kubana n’ibi ubuzima bwanjye bwose. Nakoze ikosa rikomeye kandi ndi hano kubwira isi."

Yavuze ko cyari "igihe cyo gusara" ariko ahakana ko atarebye izi filimi z’urukozasoni agamije ko abandi babibona, avuga ko yashakaga kwirangaza.

Abajijwe impamvu yahisemo kureba izi filimi z’urukozasoni mu nteko, Bwana Parish yavuze ko atabizi kandi ko agomba "kuba yararetse burundu ibyo yakoraga" akagira n’ikinyabupfura ".

Yakomeje ati "Nakoze amakosa, nabaye umuswa, nataye umutwe", akomeza avuga ko yasabye "imbabazi zuzuye" kubera ibyo yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa