skol
fortebet

Umufana wa West Ham yacikiye urutoki muri stade kubera kwishimira igitego

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umufana wa West ham yacitse urutoki rwe kubera impanuka iteye ubwoba yahuye nayo ubwo yari kuri stade areba umukino wa Europa League iyi kipe yakinaga na Genk.
Amashusho yagaragaye yerekanye urutoki rw’uyu mufana ruri hasi nyuma yo kuvunika ari kureba uyu mukino ikipe ye yanganyije na Genk muri Europa League ibitego 2-2.
Iyi videwo yagaragaje uru rutoki rw’uyu mufana ruri hasi muri stade gusa uyu mufana warucitse ntiyigeze atagaragara.
Abafana bagenzi be bumvikanye basaba abashinzwe (...)

Sponsored Ad

Umufana wa West ham yacitse urutoki rwe kubera impanuka iteye ubwoba yahuye nayo ubwo yari kuri stade areba umukino wa Europa League iyi kipe yakinaga na Genk.

Amashusho yagaragaye yerekanye urutoki rw’uyu mufana ruri hasi nyuma yo kuvunika ari kureba uyu mukino ikipe ye yanganyije na Genk muri Europa League ibitego 2-2.

Iyi videwo yagaragaje uru rutoki rw’uyu mufana ruri hasi muri stade gusa uyu mufana warucitse ntiyigeze atagaragara.

Abafana bagenzi be bumvikanye basaba abashinzwe umutekano kuri stade kurushyira mu rubura gusa umwe yavuze ko byatwaye iminota icumi kugira ngo babikore.

Amakuru avuga ko uyu mufana wa West Ham wahuye n’uruva gusenya yatabawe ubu arimo kwitabwaho n’abaganga.

Abafana ba West Ham bari bishimiye umukino wa kabiri wo hanze,ikipe yabo yakinaga mu marushanwa y’i Burayi kandi bamwe baraye mu kinya kubera inzoga nyinshi.

Umutangabuhamya yemeje ko umufana yahuye n’uruva gusenya agacika urutoki ubwo yishimiraga igitego cya Said Benrahma cya kabiri ku munota wa 82.

Abafana bagaragaye bahondagura n’amaboko uruzitiro rw’ibyuma rwari hafi yabo mu rwego rwo kwishimira iki gitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa