skol
fortebet

Umufana yateeze umugore we yemeza ko Manchester City itsinda Manchester United birangira ahuye n’uruva gusenya

Yanditswe: Wednesday 11, Apr 2018

Sponsored Ad

Umufana w’ikipe ya Manchester City witwa Amani Stanley ukomoka muri Tanzania,yateeze na mugenzi we ufana Manchester United ko azamuha umugore we akamumarana icyumweru mu gihe Manchester City yaba itsinzwe, birangira ahuye n’uruva gusenya.

Sponsored Ad

Uyu Amani wari wizeye ikipe ye ya Manchester City, yatunguwe n’uko ku wa Gatandatu taliki ya 07 Mata 2018, Manchester United yabatsindiye mu rugo ibitego 3-2, ategekwa kubahiriza amasezerano bari bagiranye cyane ko banandikiranye urupapuro.

Amasezerano Amani yagiranye na Shilla Tony

Amani yabwiye mugenzi we ko bari bubatsinde bagatwara igikombe cya shampiyona y’Ubwongereza cyane ko basabwaga amanota 3 gusa ngo bacyegukane,bituma ateega umugore we kuri uyu mugenzi we baramwegukana cyane ko bandikiranye n’urwandiko bagahamagara n’abagabo.

Ibitego 2 bya Paul Pogba na kimwe cya Smalling bitumye uyu mugabo agiye kumara icyumweru atabana n’umugore we ugomba gutaha mu rugo rw’uyu mugenzi we witwa Shilla Tony.

Ikipe ya Manchester City muri uyu mukino, yarangije itsinze ibitego 2-0 mu gice cya mbere bya Vincent Kompany na Ilkay Gundogan,Manchester United iyigaranzura mu cya Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa