skol
Kigali

Umugabo atunze abagore 43 n’abana 200 hatabariwemo abakobwa bashatse

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 July 2021

Umugabo ukomoka mu gace kitwa Tenzuku mu Burasirazuba bwa Ghana yavugishije benshi kubera ukuntu yigwijeho abagore n’abana aho kuri ubu afite abagore 43 n’abana 200 b’abahungu mu gihe hatabazwe abakobwa bubatse ingo zabo.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ubwo yari yahuje aba bana be batandukanye,uhagarariye uyu mugabo yemeje ko afite abagore 43 n’abana barenga 200 yabyaye.

Ikiganiro cyitwa Angel TV Morning Show (Anopa Bofo) kiyoborwa n’uwitwa Kofi Adomah cyasuye uyu mugabo utuye Tenzuku agace ugeramo nyuma y’amasaha 13 uvuye mu mujyi wa Accra,kigiye kuganira n’uyu mugabo ufite umuryango munini.

Nubwo uyu mugabo atabonetse mu kiganiro,ariko umuhagarariye yavuze ko umubare w’abagore bazwi ari muto ndetse afite benshi ndetse n’abana be barenga 200.

Uyu muvugizi w’uyu mugabo yavuze ko abakobwa b’uyu mugabo badakunze kubabara kuko iyo bakuze bajya kubaka ingo zabo.

Uyu kandi yavuze ko nta gace na kamwe utasangamo ukomoka kuri uyu musaza kuko ngo iyo abana be bakuze berekeza hirya no hino.

Abagize umuryango w’uyu mugabo ngo nubwo ari benshi ariko ngo babana neza,barasangira kandi ngo buri wese aba afite inshingano zo kwita ku mwana wa mugenzi we

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima n’abagize umuryango we bamushinja...

Umuhanuzikazi witwa Utang Edet Effiong, yashyinguwe ari muzima n’abagize...
20 October 2021 0

Sobanukirwa impamvu abagore n’abagabo bakwiye kurya Watermelon...

Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni...
20 October 2021 0

Yakase igitsina cy’inshuti ye ayiziza kumufotora yambaye ubusa

Umusore w’imyaka 28 yakase igitsina cy’incuti ye anamutera icyuma mu kibero...
19 October 2021 0

Umugore w’imyaka 50 yishwe azira kwiba inyanya 3

Umugore w’imyaka 50 w’ahitwa Chiradzulu mu gihugu cya Malawi,yishwe nyuma yo...
19 October 2021 0

Umukecuru yahishuye ibanga ritangaje ryamufashije kuba amaze imyaka 68...

Umukecuru w’imyaka 68 ukomoka muri Afurika y’Epfo, Malisebo Lebuso,yashyize...
19 October 2021 1

Umugore arashinjwa kurasa umugabo wanze ko basomana

Abapolisi n’abashinjacyaha bo muri Illinois muri Amerika batangaje,umugabo...
19 October 2021 0