skol
fortebet

Umugabo muremure kurusha abandi muri Amerika yapfuye ku myaka 38 gusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 24, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamerika ufite inkomoko muri Ukraine witwa Igor Vovkovinskiy w’imyaka 38 wari ufite agahigo ko kuba umuntu muremure kurusha abandi muri icyo gihugu yapfuye ahitanwe n’indwara y’umutima.
Uyu mugabo wari utuye muri Leta ya Minnesota wareshyaga na metero 2 na Cm 35 yapfuye kuwa Gatanu aziza uburwayi bujyanye n’umutima nkuko nyina yabitangaje kuri Facebook.
Uyu mugabo yapfiriye mu bitaro byo muri Minnesota yari arwariyemo umutima ndetse uyu mubyeyi we n’abavandimwe be bari iruhande rwe nkuko (...)

Sponsored Ad

Umunyamerika ufite inkomoko muri Ukraine witwa Igor Vovkovinskiy w’imyaka 38 wari ufite agahigo ko kuba umuntu muremure kurusha abandi muri icyo gihugu yapfuye ahitanwe n’indwara y’umutima.

Uyu mugabo wari utuye muri Leta ya Minnesota wareshyaga na metero 2 na Cm 35 yapfuye kuwa Gatanu aziza uburwayi bujyanye n’umutima nkuko nyina yabitangaje kuri Facebook.

Uyu mugabo yapfiriye mu bitaro byo muri Minnesota yari arwariyemo umutima ndetse uyu mubyeyi we n’abavandimwe be bari iruhande rwe nkuko byatangajwe.

Uyu yapfuye amaze gusangira n’abagize umuryango we umutsima ndetse na Fanta yo mu mujyi wa Kiev.

Uyu mugabo ngo yakundaga kurwaragurika ndetse ngo yari afite imisemburo myinshi yatumaga akura.Uku kurwara cyane niko kwatumye umuryango we uza gutura mu gace kitwa Rochester,muri USA kugira ngo umuvuze.

Uyu mugabo yabaye icyamamare cyane nyuma yo guhura na Obama muri 2009 akamwandikaho ngo “Umuntu muremure cyane kurusha abandi bose mu ba Obama.”

Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba Perezida Obama nawe yamuhaye agaciro nk’umuntu muremure cyane muri Amerika.

Uyu mugabo ntiyorohewe n’ubuzima kubera ubu burebure bwe kuko hari amamodoka mato atabashaga gukwiramo yicaye ndetse no kubona inkweto byamugoraga.

Igitabo cyandikwamo abanyaduhigo kivuga ko umunya Turkia witwa Sultan Kösen ariwe muntu muremure kurusha abandi bose ku isi kuko areshya na metero 2 na Cm 51.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa