Umugabo n’umugore bakorewe ubugome bw’indengakamere n’umuryango wabo ubaziza kwishyingira
Yanditswe: Wednesday 01, Aug 2018
Umugabo w’imyaka 23 n’umugore w’imyaka 21 bo mu Buhindi bashimuswe n’abagize umuryango w’umukobwa barabakubita ndetse babanywesha inkari kubera ko bishyingiye imiryango yabo itabizi.
Nyuma yo kwishingira batabimenyesheje imiryango yabo,uyu mugabo n’umugore batewe n’abagize umuryango w’umukobwa barabajyana umugabo bamuzirika ku giti baramukunbita mu gihe umugore we bamwogoshe umusatsi wose bamukubita inkoni nyinshi.
umugore n’umugabo bakorewe iyicarubozo n’umuryango wabo
Aya mahano yabereye mu gace ka Alirajpur mu ntara ya Madhya Pradesh mu Buhindi,aho aba bombi bafashwe amashusho bari gukorerwa ibi bikorwa bya kinyamaswa akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’umwe mu babakubitaga.
Uyu mugabo n’umugore bashyingiranywe batabibwiye ababyeyi babo kubera ko batari kubyemera kubera ikibazo cy’amoko,byatumye bahita bahunga berekeza mu kandi gace.
Nyuma y’igihe, umugabo yatanze inkwano y’ihene 2 n’ibihumbi 78 by’amarupe kwa sebukwe ariko urwango bari bamufitiye ntirwavaho.
Uyu mugabo n’umugore bafashe icyemezo cyo kujya gusura kwa sebukwe kubera ko batari baherutse kubonana, bituma bashimutwa n’uyu muryango wari wariye karungu ubakorera iyicarubozo.
Ubwo uyu muryango warimo ukubita umukwe wabo,wabwiye umukobwa wabo ko bari kumuhana kubera ko yakojeje isoni umuryango we wose.
Bakimara gukubitwa,uyu mugabo n’umugore bahise bajya kurega kuri polisi nayo ihita ibata muri yombi aho bagomba gukanirwa urubakwiye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *