skol
fortebet

Umugabo n’umugore batunguye benshi ubwo babyaraga impanga zirimo umuzungu n’umwirabura

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abongereza Jade Ball na Kade batunguye benshi ubwo bashyiraga hanze ifoto igaragaza abana babo b’impanga umwe ari umuzungu undi ari umwirabura bigaragara.
Umwana umwe wabo Cole asa nase ufite inkomoko muri Jamaica mu gihe uwitwa Klay asa na nyina w’umuzungu.
Ubwo babyaraga aba bana,babonye batandukanye ku ruhu nubwo akenshi abana b’impanga bakunda kuba basa cyane.
Madamu Jade Ball,utuye mu mujyi wa Manchester yabyaye aba bana muri Mata umwaka ushize ariko benshi batewe urujijo nuko aba (...)

Sponsored Ad

Abongereza Jade Ball na Kade batunguye benshi ubwo bashyiraga hanze ifoto igaragaza abana babo b’impanga umwe ari umuzungu undi ari umwirabura bigaragara.

Umwana umwe wabo Cole asa nase ufite inkomoko muri Jamaica mu gihe uwitwa Klay asa na nyina w’umuzungu.

Ubwo babyaraga aba bana,babonye batandukanye ku ruhu nubwo akenshi abana b’impanga bakunda kuba basa cyane.

Madamu Jade Ball,utuye mu mujyi wa Manchester yabyaye aba bana muri Mata umwaka ushize ariko benshi batewe urujijo nuko aba bana batandukanye kandi ari impanga.

Madamu Jade yabwiye TODAY Parents ko akimara kubyara aba bahungu be bombi yahise abona ko badasa na gake.

Ati “Nkimara kubyara abahungu banjye nabonye badasa na gato.Uko bagendaga bakura niko buri wese yabonaga ko badasa.”

Jade Ball na Kade bavuze ko kudasa kw’aba bana bibateza ibibazo mu bantu kuko aho bageze hose babibazaho.

Icyakora aba babyeyi bavuze ko no mu myitwarire y’aba bana badahuje kuko uyu Klay akunda kubyina no kurira mu gihe uyu Cole we aba yiyicariye ari kumufana.

Umuhanga mu gusuzuma ingirabuzima z’umubiri [medical geneticist] witwa Dr Bryce Mendelsohn yatangaje ko ibyo abantu bareba ari bike ugereranyije nibyo abantu baba bahuriyeho imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa