skol
fortebet

Umugabo n’umugore we babaswe no gukora imibonano mpuzabitsina batangaje benshi kubera inshuro bayikora ku munsi

Yanditswe: Saturday 05, May 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Alex w’imyaka 26 ndetse n’umugore we Gigi Petite w’imyaka 36 batangaje ko babaswe n’imibonano mpuzabitsina ndetse nibura buri munsi bayikora inshuro 3 ndetse bigeze kuyikora inshuro 8.

Sponsored Ad

Uyu mugore n’umugabo we batangaje ko batungurwa no kumva ko hari abashakanye bavuga ko babura umwanya wo gukora imibonano mpuzabitsina,kandi bo inshuro nke batera akabariro ku munsi ari 3.

Aba bombi batangaje ko bahuriye kuri Twitter bahita bakundana ndetse bishimira ko bahuye bahuje gukunda imibonano mpuzabitsina, bituma ubuzima bwabo bugenda neza.

Gigi na Alex bavuze ko niyo bari mu bantu benshi biyaranja bakajya mu bwiherero cyangwa ahandi hantu hihishe bakabirangiza,mu gihe umwe yifuje mugenzi we.

Uyu Gigi usanzwe ari umunyamideli yavuze ko mbere y’uko ahura n’uyu mugabo we Alex atakundaga imibonano mpuzabitsina ndetse abahoze ari inshuti ze babimusabaga akababwira ko ananiwe cyangwa arwaye umutwe,ariko akimara guhura n’uyu mugabo we byahindutse ndetse buri saha aba yifuza ko batera akabariro.

Gigi na Alex bahuriye kuri twitter nyuma y’aho bombi bari bihebye kubera gutandukana n’abakunzi babo,baza guhuza ndetse nyuma y’iminsi 5 bamenyanye,batangira kuryamana none ubu bamaze amezi 15 babana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa