Umugabo n’umukobwa we babanaga nk’umugabo n’umugore bafashwe bamaze kwica impinja zabo
Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023

Umugabo witwa Piotr w’imyaka 54 n’umukobwa we Paulina Gierasik w’imyaka 20 bari bamaze imyaka ine babana mu nzu nk’umugabo n’umugore aho baguwe gitumo bamaze kwica abana bato batatu.
Mu cyumweru gishize, Piotr na Paulina Gierasik bakatiwe gufungwa burundu bazira ubwicanyi no gukorana imibonano mpuzabitsina bafitanye isano, nyuma yo kuvumbura imibiri y’impinja eshatu biciye mu nzu yabo iri mu mudugudu wa Czerniki, mu majyaruguru ya Polonye.
Amafoto ateye ubwoba yakuwe mu nzu aba bombi babanagamo nk’umugabo n’umugore kandi bafitanye isano yafatiwe iwabo muri Polonye.
Ubwo polisi yageraga kwa Piotr Gierasik yasanze mu buvumo bwayo haracukuwe icyobo kinini ariho bivugwa ko bajugunye abana b’impinja b’umukobwa we bwite kugira ngo apfe mu gihe bakomeje umubano wabo w’imyaka ine.
Polisi yari yasuye iyo nzu nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko bafite imyitwarire mibi, ariko mu gihe batemberaga muri iyi nzu bashaka ibimenyetso bumvise umunuko ukabije mu buvumo bw’inzu yabo.
Nyuma yo kugenzura, babonye ibintu biteye ubwoba - imirambo yaboze y’abana batatu bari bajugunywe mu rwobo runini.
Babiri mu bana bari bashyizwe mu mifuka ya pulasitike maze bashyingurwa mu nzu.Uwa gatatu bikekwa ko ari umwana w’undi mukobwa wa Piotr,bamurekeye aho arabora.
Abeturanyi b’aba babajijwe n’ibitangazamakuru byaho bavuze uburyo uyu mugabo n’umukobwa bari bamaranye imyaka ine kandi ’bagenda bafatanye amaboko’.
Abakozi bakorana na Paulina mu iduka ricuruza Cake ryo mu mudugudu wa Stara Kiszewa bavuze uburyo se ’yamwogoshe umutwe wose kugira ngo abandi bahungu batamureba’n’ibindi.
Bagenzi ba Paulina bavuze ko bagize amakenga ko atwite nyuma yuko atangiye kwambara imyenda minini, itamubereye. Yaje gusaba ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu ku kazi ariko agaruka nyuma y’icyumweru.
Umwe mu bakozi bakorana mu iduka yabwiye ikinyamakuru Super Express ati: ’Twese twakekaga ko atwite, ngira ngo yari yariziritse umukandara ngo ahishe inda.
Ubwo yagarukaga kare avuye mu kiruhuko,impinduka zarigaragazaga.Yari yarananutse cyane,afite intege nke ndetse ananiwe.
Ubwo twamubazaga ibijyanye n’umwana we,yaratunguwe arabihakana.
Abashinjacyaha bavuze ko abana babiri bishwe ari abo yabyaranye n’uyu mukobwa we mu gihe umwe ari uwo yabyaranye n’undi mukobwa we yafashe ku ngufu.
Inshuti z’uwari umugore wa Piotr zivuga ko yamukubitaga cyane ndetse bikekwa ko yapfuye mu myaka 15 ishize bitewe n’ihohoterwa yakorerwaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *