skol
fortebet

Umugabo ufite abagore 12 n’abana 102 yabasabye ikintu gikomeye

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Musa Hasahya ufite abana 102 n’abuzukuru 568 yasabye abagore be 12 kujya kuboneza urubyaro kugira ngo umuryango wabo udakomeza kuba munini cyane.
Uyu mugabo yavuze ko atacyifuza kubyara abandi bana kuko ngo yahuye n’akazi gakomeye ko kurera abo afite ubu.
Uyu mugabo w’imyaka 67 yavuze ko ubu nta muntu acyifuza kubera se kubera ubukungu bwifashe nabi.
Yagize ati "Ubu ntabwo nakwihanganira kugira abandi bana kubera ubukungu bwabaye buke.Kubera iyo mpamvu nasabye abagore banjye (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Musa Hasahya ufite abana 102 n’abuzukuru 568 yasabye abagore be 12 kujya kuboneza urubyaro kugira ngo umuryango wabo udakomeza kuba munini cyane.

Uyu mugabo yavuze ko atacyifuza kubyara abandi bana kuko ngo yahuye n’akazi gakomeye ko kurera abo afite ubu.

Uyu mugabo w’imyaka 67 yavuze ko ubu nta muntu acyifuza kubera se kubera ubukungu bwifashe nabi.

Yagize ati "Ubu ntabwo nakwihanganira kugira abandi bana kubera ubukungu bwabaye buke.Kubera iyo mpamvu nasabye abagore banjye bashobora kubyara kujya kuboneza urubyaro."

Musa ufite abuzukuru 568 abana n’umuryango we mu nzu y’ibyumba 12 mu gace kitwa Bagisa muri Uganda.

Yavuze ko nubwo yamenya gutandukanya abana be n’abuzukuru be ariko atabamenya amazina bose.

Yashyingiranwe n’umugore we Hanifa mu mwaka wa 1971 akimara kuva mu ishuri hanyuma abyara umwana wa mbere w’umukobwa nyuma y’imyaka 2.

Uyu mugabo yavuze ko yiyemeje kubana n’aba bagore bose mu nzu imwe kugira ngo ajye ashobora kubacunga batamuca inyuma.

Yavuze ko bidashoboka ko umugabo yahazwa n’umugore umwe bityo yahisemo kwinezeza ashaka benshi nubwo ngo hari babiri bamutaye kubera ubukene.

1/3 cy’abana be bari hagati y’imyaka 6 na 51.Umwana we mukuru arusha imyaka 21 muka se muto mu gihe umwana we muto afite imyaka 6.

Uyu mugabo yavuze ko yahise gushaka abagore akabyara cyane kuko yari afite amafaranga menshi n’amasambu.

Ati "Kubera ko nari mfite ibintu byinshi nahisemo kwagura umuryango nshaka abagore benshi."

Ubu uyu mugabo ari gusaba inkunga leta kugira ngo abashe kurihira aba bana be kuko ubushobozi bwatangiye kumushiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa