Umugabo ufite abana 151 ku bagore 16 yavuze ko urupfu arirwo ruzamuhagarika kubyara abandi
Yanditswe: Tuesday 11, May 2021
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe akomeje kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera abana be aho kugeza ubu afite abana 151 ku bagore 16 ndetse ngo nta gahunda afite yo kurekera aho kuko urupfu arirwo rwonyine ruzamuhagarika.
Bwana Misheck Nyandoro ufite abagore 16 n’abana 151,yabwiye ikinyamakuru Herald ko mu minsi mike arashaka umugore wa 17 kugira ngo yongere abana amaze kubyara.
Ati “Icyiza n’uko uyu ari umushinga.Natangiye gutekereza uyu mushiga wo kugira abagore benshi mu mwaka wa 1983 ndetse uzarangira mfuye.Umunsi nzapfiraho niwo nzaba mpagaritse kugira abagore no kubyara abana.Ndashaka kuzana umugore wa 17 muri iyi mpeshyi ndetse gahunda yamaze kurangira.”
Uyu mugabo ukunda cyane abagore yavuze ko gahunda ye ya buri munsi ari ukwita ku bagore be 16 ndetse ngo nubwo afite imyaka 66 ariko yifuza gushaka abagore bakiri bato kugira ngo bamubyarire abandi bana.
Uyu mugabo yavuze ko kubyara abana benshi bimuha umutekano mu bijyanye n’amafaranga cyane ko ubu amaze kugira abana bakuzuza amakipe 14 y’umupira w’amaguru.
Uyu mugabo yavuze ko abana be bamuha amafaranga n’impano mu gihe abagore be bateka,bgakubura ndetse bakanamushimisha.
Mishek yavuze ko abishoboye yashaka abagore 100 bakamubyarira abana 1000.Uyu mugabo wahoze ari umusirikare,yavuze ko nta kazi agira uretse gushimisha abagore be.
Ati “Ibyo nkora n’uguteza imbere umushinga wanjye.Umushinga wo gushaka abagore benshi natangiye 1983 kandi ndateze guhagarika kugeza urupfu runsuye.Abana banjye barantetesha.Mpota nakira impano n’amafaranga zivuye kuri bo no ku bandi ndera.
Buri mugore wanjye arantekera buri munsi kandi itegeko rivuga ko ngomba kurya ibiryo biryoshye gusa,ibyo numvise ari bibi ndabyanga.
Bazi amategeko kandi bansezeranyije ko ntawe uzajya ababara igihe nanze ibiryo bye nkabimusubiza.Uwo mbisubije bimuha isomo ryo kwisubiraho.
Ku bijyanye no kuryama,Bwana Nyandoro afite ingengabihe imufasha nibura gushimisha abagore bane mu ijoro rimwe.
Yagize ati “Njya ku buriri bw’abagore bari ku ngengabihe uwo munsi ngashimisha umugore umwe,narangiza nkajya ku wundi.ako niko kazi kanjye.Ngerageza gushimisha umugore mu buriri bitewe n’imyaka ye.Ntabwo uko nitwara ku mugore ukiri muto ariko nitwara ku mukuru.Ntabwo bahora bashishikajwe no gutera akabariro.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *