skol
Kigali

Umugabo usenga Shitani yashyinguwe mu modoka iri gucuranga umuziki

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 December 2021

Umugabo wo muri Nigeria wari uzwi nk’"Umwami wa Shitani [Satani]" yashyinguwe mu modoka mu cyaro avukamo muri leta ya Enugu mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’igihugu, nyuma yuko apfuye afite imyaka 74.

Moteri y’iyo modoka yari icanye ndetse n’indirimbo Simon Odo yakundaga yarimo ivuga muri iyo modoka, yabaye nk’imva ye, nkuko abari bahari babivuga.

Abatuye mu cyaro cya Aji bavuga ko ari bwo bwa mbere umuhango wo gushyingura nk’uyu uhabaye.

Bwana Odo yasabye gushyingurwa muri ubu buryo, nkuko umuhungu we Uchenna Odo yabivuze.

Uko gushyingurwa mu modoka moteri yayo icanye bivuze ko agiye kwerekeza neza mu yindi si, nkuko bamwe mu bana be babivuze.

Bamwe muri benewabo (abo mu muryango we), ishami rya BBC ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Igbo ryahuye na bo ubwo ryerekezaga mu cyaro cya Aji mu gitondo cyo ku wa gatatu, bavuze ko Bwana Odo yari umugabo w’umutima mwiza wirindaga ikibi mu mibanire ye n’abantu.

Bwana Odo yapfuye mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa kabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’ishami rya BBC Igbo mu mwaka wa 2020, Bwana Odo yavuze ko umugenzo wo gusenga Shitani/Satani awukomora ku babyeyi be no kuri sekuru na nyirakuru, basengaga Shitani/Satani, ariko yashimangiye ko adafasha abandi bantu kugirira nabi abantu bagenzi babo.

Yavuze ko yari afite abagore 57 kandi ko yari yararetse ibyo kubara abana n’abuzukuru be kuko atari akibuka umubare wabo.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yasindishije umugore we kugira ngo mugenzi we bakorana...

Umugabo wifuzaga kubona undi muntu aryamanye n’umugore we bamaranye imyaka...
21 January 2022 0

Yatwitse ishyamba rya hegitare zirenga 280 ubwo yacanaga ibishashi ngo...

Umugabo witwa Viktor Riedly, w’imyaka 28, yateje inkongi y’umuriro yibasiye...
19 January 2022 0

Yafunzwe azira gukubita umukobwa akamwangiza amuziza kuvugana n’umukunzi...

Umubyeyi ufite abana babiri yagize ishyari afata umukobwa yabonanye...
19 January 2022 0

Hari impungenge ku ntare na puma zanduye Covid muri Afurika y’Epfo

Intare na pumas zo mu kigo cyororerwamo inyamaswa (zoo) muri Africa y’Epfo...
19 January 2022 0

Nyina yamusabye kwica murumuna we kugira ngo babone amafaranga...

Umusore w’imyaka 32 wo muri Nigeria uzwi ku izina rya Afeez Olalere yemeye...
19 January 2022 0

Abaturage batangiye gusenga inka yavukanye amaso 3 bayitirira ikigirwamana...

Inyana y’amaso atatu yavukiye mu Buhinde yiswe ’igitangaza cy’Imana’ kandi...
18 January 2022 0