skol
fortebet

Umugabo uvuga ko yiyumva nk’ abagore yafungiwe muri gereza y’ abagore yongera ibyaha ku bindi

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Karen White niyo mazina umugobo witwa Stephen Wood yihaye nyuma y’ uko atangaje ko asigaye yiyumva nk’ umukobwa ndetse afite gahunda yo kugana abaganga bakamuhindurira igitsina.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’ Umwongereza amaze umwaka n’ igice afungiye ibyaha byo gusambanya abana. Kuvuga ko yiyumva nk’ abagore no kwambara nkabo, akisiga nkabo byatumye Ubwongereza bumufungira muri gereza y’ abagore. Iki gihugu giha umuntu uurenganzira bwo gufungirwa muri gereza y’ abagao cyangwa iy’ abagore bitewe n’ uko we yiyumva.

Karen White kuri ubu arashinjwa gusambanya abagore, kuahohotera, kubawira amagambo yerekeranye n’ imibonano mpuzaitsina, no kubakorakora.

White amaze guhamwa n’ ibyaha 2 muri bine akurikiranyweho yakoze afunze. Byatumye abantu bacika ururondoro bibaza ukuntu umuntu yafungirwa muri gereza y’ abagore kabone n’ ubwo yaba avuga ko yiyumva nk’ umukobwa.

Umunyamakuru Janice Turner wandikira ibinyamakuru The Times na The Guardian avuga ko White atari akwiye kujya gufungirwa muri gereza y’ abagore kuko ingeso yari yamaze kumenyekana.

Ati “Gushyira uwafashe abagore ku ngufu muri gereza y’ abagore ni nko gushyira impyisi mu nkoko”

Uyu munyamakuru yibaza niba abagore bafunze adakwiye gukomeza kurindirwa umutekano ku buryo Leta yabashoramo umugabo ushinjwa gusambanya abana.

Mu kwezi gushize ubwo White yagezwaga imbere y’ urukiko yavuze amagambo asa n’ usaba gukomeza gufunganwa n’ abagore ati “Ibyaha nakoze nabikoze nkiyumva nk’ umugabo ubu nsigaye niyumva nk’ umukobwa”

Umuvugizi w’ amagereza yo mu Bwongereza yasabye imbabazi avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bisunze amategeko kugira ngo buri mugororwa wese yumve atekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa