
Umugabo wari ufite abana babiri yishwe n’ikimasa mu birori by’iserukiramuco muri Esipanye,biberamo umukino wo gusiganwa n’ibimasa.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu,tariki ya 23 Nzeri, Jose Antonio Subies, w’imyaka 61, yapfiriye mu bitaro bya Valencia kubera kwangirika bikabije umwijima ndetse na kimwe mu bihaha bye,nyuma yo kujugunywa mu kirere n’iki kimasa.
Uyu mugabo yatewe ihembe mu rubavu muri iryo siganwa ry’i Pobla de Fernals mu ntara ya Velence (Valencia) ku wa gatandatu.
Yajyanwe kwa muganga arabagwa byihuse ariko amaherezo arapfa ku Cyumweru.
Uyu mugabo wishwe n’ikimasa yari umuyobozi mukuru wa kompanyi yitwa Pamesa, rukora ibijyanye n’amakaro n’amatafari muri Espagne.
Inshuti ya Bwana Subies w’imyaka 63 y’amavuko, Vicente Fontestad, perezida w’ikigo kigurisha imbuto cya citrus,we yakomeretse nyuma yo kwibasirwa n’iki kimasa nawe.
Uyu yagumye mu bitaro nyuma yo kubagwa ukuguru aho ndetse yabazwe ku kuboko mu bitaro bya Valencia.
Amashusho ateye ubwoba yerekanye aba bagabo bombi bazamurwa mu kirere n’iki kimasa cyitwa Cocinero bisobanura umutetsi,muri iyi mihanda y’ahitwa La Pobla de Fornals hafi ya Valencia.
Aba bagabo barimo bagerageza gusiganwa n’iki kimasa,batunguwe nuko cyasohowe bakirimo kwitegura kibajugunya mu kirere.
Uyu mugabo wapfuye yavukiye muri uyu mujyi kandi yari yarafashije gutegura ibirori bya Bous Al Correr yaguyemo,kuwa Gatandatu.
Uyu wari umaze imyaka isaga 30 ari umuyobozi wa Pamesa,umutima we wahagaze,abaganga bagerageza kumutabara ariko ntibyakunda.
Inshuti ze n’abavandimwe bashyize hanze ubutumwa bw’akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mugabo.
Muri Espagne, buri mwaka hategurwa amagana ya bene aya maserukiramuco - aho imfizi ziziturwa zikarekurirwa mu mihanda abantu bakiruka imbere yazo.
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’ibikoko amaze imyaka yamagana bene bene aya maserukiramuco kubera ingaruka mbi agira ku bantu no kuri ibyo bikoko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *