skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 24 uheruka gushyingiranwa n’umukecuru umurusha imyaka 37 batangaje uko bagiye kubyarana

Yanditswe: Sunday 16, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Qor’an McCain n’umugore we, Cheryl McGregor umurusha imyaka 37 barateganya kubyara umwana binyuze mu ikoranabuhanga
Aba bashakanye batangaje ko bateganya kubyara umwana wabo wa mbere binyuze mu ikoranabunga ryo guhuza intanga rizwi nka surrogate.
Qor’an McCain na Cheryl McGregor ukomoka i Roma muri Georgia, bahuye bwa mbere mu 2012 ubwo bombi bakoranaga muri kompanyi icuruza ibiribwa byihuse yitwa Dairy Queen.
Bongeye guhura muri 2020 batangira gukundana.Bashyingiranwe umwaka (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Qor’an McCain n’umugore we, Cheryl McGregor umurusha imyaka 37 barateganya kubyara umwana binyuze mu ikoranabuhanga

Aba bashakanye batangaje ko bateganya kubyara umwana wabo wa mbere binyuze mu ikoranabunga ryo guhuza intanga rizwi nka surrogate.

Qor’an McCain na Cheryl McGregor ukomoka i Roma muri Georgia, bahuye bwa mbere mu 2012 ubwo bombi bakoranaga muri kompanyi icuruza ibiribwa byihuse yitwa Dairy Queen.

Bongeye guhura muri 2020 batangira gukundana.Bashyingiranwe umwaka ushize, none, biteguye kwagura umuryango wabo.

Aba bashakanye bagerageje gusama bisanzwe ariko kubera imyaka ya Cheryl byaranze bahitamo kwitabaza ikoranabuhanga cyangwa kurera umwana wabuze ababyeyi.

Cheryl afite abana barindwi n’abuzukuru 17 yabyaranye n’umugabo wa mbere ariko we n’umugabo we bavuze ko ’bumva bakwiriye abana babo.’

Kubera ko Cheryl aruta Qor’an, bazi ko uyu mugabo ashobora kuzarera umwana wabo wenyine kandi barabyiteguye.

Aba bashakanye bavuga ko ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina butangaje kandi bafite uko bahuza kuri iyo ngingo nubwo barutana.

Bagize bati "Twahisemo surrogacy, ariko, twabonye abantu benshi binjira mu manza iyo umwana amaze kuvuka. ’

Turashaka umuntu uzaduha intanga witeguye gusinya amasezerano yo kutagira icyo akora ku mwana amaze kuvuka.

’Ntabwo dushaka ko abantu bagerageza kutubyarira kugira ngo tubone inyungu z’amafaranga, ntabwo dushishikajwe n’ubukungu.

’Mu gushaka umwana wo kurera, turifuza umwana wabywawe n’umuzungu n’umwirabura kugira ngo azamenye ko "afite igice cy’abirabura n’igice cy’ababyeyi b’abazungu," bityo akumva ko turi ababyeyi be b’ukuri."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa