skol
fortebet

Umugabo w’imyaka 60 yafashwe ari gusambanya ihene biyiviramo urupfu

Yanditswe: Monday 02, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 60 wo mu gihugu cya Malaysia yafashwe ari gusambanya ihene n’umugore w’imyaka 45 usanzwe ari nyirayo biyiviramo gupfa nyuma.
Uyu mugabo w’umusaza,yacunze iyi hene iri yonyine niko kujya kuyisambanya,nyirayo yahageze atinze uyu mugabo ahita ahunga ariko yari yamaze kuyangiza byatumye ipfa nyuma.
Kuwa kabiri tariki ya 27 Nyakanga 2021 ahagana saa saba n’igice,uriya mugore yumvise ihene ye iri kwabira mu buryo budasanzwe,ahita ajya kureba icyo ibaye.
Ahageze yabonye uyu mugabo (...)

Ahageze yabonye uyu mugabo yambaye ubusa hasi ari kuyisambanya ariko uko yamwegeraga baje guhusa amaso uyu musaza ahita ahunga.

Iyi hene yaje gupfa nyuma y’amasaha make bitewe n’ibikomere yatewe n’uyu mugabo.Ibi byabereye ahitwa Kampung Sungai Buaya, hafi y’umurwa mukuru Kuala Lumpar.

Uyu mugore yamenye uwamwangirije ihene niko kujya kumurega ku biro bya polisi sa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’uriya munsi nkuko byatangajwe n’umukuru wa polisi w’ako gace witwa Arsad Kamaruddin.

Yakomeje ati “Ukekwa yafashwe yihishe mu bihuru ahita ajya gufungirwa I Jalan Tengah, kuwa 28 Nyakanga 2021.”

Ibitekerezo

  • Ngo ihene yabira!!?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa