skol
fortebet

Umugabo w’ Umuhinde yafashwe arya ibiryo by’ abakiriya

Yanditswe: Wednesday 12, Dec 2018

Sponsored Ad

Kompanyi Zomato yo mu Buhinde ikora akazi ko kugeza amafunguro ku baba bayatumije ikayabashyikiriza ahantu hatandukanye baba baherereye iyatwaye kuri moto, yasabye imbabazi nyuma yaho videwo igaragaje umwe mu bakozi bayo arya ku mafunguro yari ashyiriye abakiliya.

Sponsored Ad

Iyo videwo yafatiwe ahitwa Madurai mu majyepfo y’Ubuhinde, igaragaza umugabo wambaye umupira w’amaboko magufi wambarwa n’abakozi ba kompanyi Zomato yicaye kuri moto arya ku mafunguro yari akuye muri amwe yari ashyiriye abakiliya bari bayatumije kuri komande (commande).

Nuko nyuma akagaragara yongera kuyapfundikira akayasubiza mu cyo yari atwayemo n’andi ashyiriye abandi bakiliya.

Iyo videwo imaze kurebwa inshuro zibarirwa mu bihumbi ku mbuga nkoranyambaga. Mu itangazo kompanyi Zomato yasohoye, yemeye ko iyo videwo igaragaza ko uwo mugabo yari ari kurya ku mafunguro agenewe abakiliya.

Iryo tangazo rigira riti: "Twavuganye na we birambuye kandi nubwo twumva ko byatewe n’ikosa rya kimuntu ryo kudashyira mu gaciro, twamukuye mu bakozi bacu".

Kompanyi Zomato yongeyeho ko vuba aha izashyiraho "uburyo bwo kurinda ko amafunguro avogerwa" ndetse no "guhugura abakozi bayo" nk’indi ngamba yo kurinda ko amafunguro avogerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa