skol
fortebet

Umugabo wagendeye mu mapine y’indege amasaha 11 akarokoka yamenyekanye

Yanditswe: Monday 24, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy’amapine y’indege yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri Africa y’Epfo.
Nyuma, Polisi yemeje ko uwo muntu basanze ari umugabo w’imyaka 22 wo muri Kenya.
Indege zivuye i Johannesburg zijya i Amsterdam zikoresha amasaha 11, iyi ndege y’imizigo bivugwa ko yo yanahagaze rimwe i Nairobi, muri Kenya.
Ni ibintu bidasanzwe ko umuntu yarokoka mu rugendo nk’urwo ari mu mapine, kubera ubukonje na n’umwuka mucye (...)

Sponsored Ad

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy’amapine y’indege yari imaze kugwa ku kibuga cy’indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri Africa y’Epfo.

Nyuma, Polisi yemeje ko uwo muntu basanze ari umugabo w’imyaka 22 wo muri Kenya.

Indege zivuye i Johannesburg zijya i Amsterdam zikoresha amasaha 11, iyi ndege y’imizigo bivugwa ko yo yanahagaze rimwe i Nairobi, muri Kenya.

Ni ibintu bidasanzwe ko umuntu yarokoka mu rugendo nk’urwo ari mu mapine, kubera ubukonje na n’umwuka mucye hejuru cyane mu kirere.

Uwo mugabo yari afite ubwenge kandi abasha gusubiza ibyo abazwa mbere yo kujyanwa kwa muganga, nyuma y’uko bamusanze muri icyo gice kijyamo amapine y’indege ubwo yari igeze ku kibuga cya Schiphol.

Uyu muvugizi yabwiye BBC ko "byitezwe ko uyu aza gusaba ubuhingiro mu Buholandi, ariko kuvurwa nicyo cyibanze ubu."

NOS, ikigo cy’itangazamakuru mu Buholandi, kivuga ko uyu mugabo yahinze umuriro mwinshi ubwo imodoka itwara indembe yari ihageze, ariko ko yabashaga gusubiza ibibazo by’ibanze.

Umuvugizi wa kompanyi y’indege z’ubwikorezi Cargolux mu butumwa bwa email yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko uwo muntu yari mu ndege ya Cargolux Italia.

Amakuru y’ingendo z’indege avuga ko indege za Cargolux zonyine ari zo ziva i Johannesburg zijya i Amsterdam ku cyumweru zigahagarara i Nairobi.

Mu myaka itanu ishize, mu bantu barindwi babonetse bitendetse ku ndege zigeze mu Buholandi muri ubu buryo babiri muri bo nibo barokotse.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa